Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye ho mu karere ka Muhanga, bavuga ko yubire y’imyaka 25 isanze bamaze gushyira mubikorwa ibikubiye muntego 9 umuryango FPR Inkotanyi wihaye.
Musaniwabo Olive umuyobozi w’umuryango mu kagali ka Gahogo avuga ko kuba barageze kuri byinshi babikesha abanyamuryango b’inararibonye batuye muri ako kagali harimo n’abatangiranye n’umuryango ubwo washingwaga.
Mubirori byo kwizihiza iyo sabukuru byabaye kuwa 25 Ugushyingo 2012, Rutatika Jean de Dieu, umwe mu banyamuryango ba FPR yatanze ikiganiro gisobanura amavu n’amavuko y’umuryango ndetse anagaragaza uburyo umuryango ugenda ugera kuntego zawo ari nako umuryango ushaka izindi ntego z’ejo hazaza.
Bamwe mubanyamuryango banatanze ubuhamya bw’ibyo bageze ho mu nzego zitandukanye z’ubuzima. Uwimana Marie, wari warahejwe kubera ko yitwaga Umutwa, yavuze ko FPR yatumye asubirana agaciro ke ubu akaba yarize amashuli kandi akaba agenda mu gihugu no mu mahanga ndetse yoherejwe na Leta.
Muri ibyo birori, abantu 9 barimo abanyamuryango ba FPR n’abataribo bahawe inka 9 zatanzwe n’abanyamuryango mu rwego rwo kuboroza, ndetse abantu 5 bahabwa matora zo kuryama ho muri gahunda ya dusasirane.
Ibirori byaranzwe n’ibyishimo byinshi birimo imivugo, indirimbo ndetse na morari y’abanyamuryango, dore ko hari n’umuhanzi witwa Nsabiyumva jean de Dieu uzwi ku izina rya Maitre Jado, nawe utuye mu kagali ka Gahogo.
Akagari ka gahogo kakaba ariko kihariye igice kinini cy’umujyi wa Muhanga. Gafite abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 8112, muri bo 273 bakaba baraje mu muryango muri uyu mwaka. Igikorwa cy’indashyikirwa ubu kigezweho ni uko akagali kamaze kwiyuzuriza inzu izakorerwa mo na SACCO y’akagali.