Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Abayobozi barasabwa kwegera abaturage mu mitegurire y’ingengo y’imari

$
0
0

Abakozi b’akarere barasabwa kwegera abaturage mu itegura ry’ingengo y’imari. (Photo: N. Leonard)

Abayobozi  b’akarere barakangurirwa kwegera abaturage bakumva ibikorwa by’iterambere bakeneye mu gihe bategura ingengo y’imari.  Ibi Nkurunziza Alexis, umukozi wa CLADHO yabitangirje mu gikorwa cyo kumurika ingengo y’imari ya 2012/2013 kuri uyu wa 26/11/2012.

Asobanura ko ingengo y’imari ishingiye ku bitekerezo by’abaturage yihutisha iterambere ryabo kuko bakorerwa ibikorwa by’iterambere bakeneye.

Aha, yaboneyeho gusobanura ko hari bimwe mu bikorwaremezo bishyirwaho bigatwara amafaranga menshi nk’amasoko, gare n’ibindi bikarangira ntacyo bimariye abaturage kuko bishyirwaho abaturage batabajijwe ko niba babikeneye.

Uyu mukozi wa CLADHO asanga hagomba kuba inama zitandukanye n’abaturage mu gihe hategurwa imigambi y’iterambere kugira ngo izashingirweho hategurwa ingengo y’imari.

Ngo abayobozi bafite kandi inshingano zo gusobanurira abaturage ibikorwa byashyizwe mu ngengo y’imari; nk’uko Nkurunziza yakomeje abisobanura.

Kabaya Bobolo Rulinda, umukozi ushinzwe igenamigambi mu Karere, avuga ko akarere kamaze imyaka itatu gafatanya n’abaturage mu gutegura ingengo y’imari binyujijwe mu nteko z’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF).

Yemeza ko abaturage bose bazagira uruhare mu itegura ry’ingengo y’imari guhera ku mudugudu, aho buri muturage  azandika ibyifuzo byashyirwa mu ngengo y’imari bagahitamo ibyihutirwa ku rwego rw’akarere.

Abantu batandukanye bagaragaje ko kugira ngo umuturage wese agire uruhare mu itegura ry’ingengo y’imari bishoboka ariko bikaba bigoye.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles