Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Abadahigwa batsinze indatirwabahizi mu marushanwa ya FPR

$
0
0

Ubwo kuri iki cyumweru tariki 25/11/2012 hasozwaga umukino w’umupira w’amaguru kuri stade y’akarere ka Nyanza abadahingwa bo muri ako  karere batahanye igikombe batsinze bagenzi babo bitwa indatirwabahizi zo mu karere ka Huye bahuriye muri ayo marushanwa yateguwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe.

Abadahigwa batsinze indatirwabahizi mu marushanwa ya FPR

Ibikombe byahatanirwaga

Kuri icyo kibuga abafana b’amakipe yombi yahataniraga gutwara icyo gikombe mu byayaranze harimo ibyishimo bidasanzwe byaherekezwaga n’indirimbo zizwiho gusurutsa aho abanyamuryango ba FPR baba bateraniye.

Abadahigwa batsinze indatirwabahizi mu marushanwa ya FPR2

Hari ababyinaga ukagira ngo bagiye kuguruka

Mu minota 90 uwo mukino w’umupira w’amaguru wamaze bamwe akanyamuneza kabateraga kuririmba bavuga ko FPR ari umuryango w’abanyarwanda waharaniye kera kuzarurengera akaba ariyo mpamvu amaboko yabo  azakorera u Rwanda hirya yabo gato naho hari abandi barimo bazunguza  amabendera y’uwo muryango babyishimiye mu buryo budasanzwe.

 

Ni umukino mu by’ukuri waranzwemo n’umwuka mwiza w’ubusabane hagati mu bakinnyi b’impande zombi zahataniraga  gutwara icyo gikombe.

Abadahigwa batsinze indatirwabahizi mu marushanwa ya FPR3

Abagize amakipe yombi bakinaga neza mu buryo bwa kivandimwe

N’ubwo uwo mukino wari mu rwego rw’amarushanwa abakinnyi bateraga umupira banagerageza kwerekana ko hari byinshi bahuriyeho umuryango wa FPR – inkotanyi umaze kugeraho mu myaka 25 igiye gushira uwo muryango ubayeho.

Ibyo byatumye amakipe yombi akinira mu bwubahane maze indatirwabahzi zitsinzwe zemera ko abadahigwa hari  byinshi babigiraho bijyanye no guconga ruhago.

Usibye umupira w’amaguru wakinwe abanyamuryango ba FPR – Inkotanyi bari baturutse mu turere twose tw’Intara y’Amajyepfo bagaragaje ko hari impano nyinshi bibitsemo kandi zose zuzuzanya muri byose.

Ari ababyina n’abatera umupira bose bashimishije abantu bari ku kibuga cyabereyeho ayo marushanwa bituma bahagirira ibihe byiza yaba mu bari bahari ari urubyiruko ndetse n’abantu bakuze.

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari yishimiye uburyo ayo marushanwa yagize ategurwamo agatuma abantu bahura bagasabana kandi bakishimira ibyiza umuryango wa FPR – inkotanyi wagezeho mu myaka 25 yose ishize.

Yagize ati: “ Mu bintu bishimishije cyane kurusha ibindi ni uko aya marushanwa yabaye umwanya wo kugira ngo abanyamuryango bahure basabane kandi basusurutsanye”

Avuga ko muri ayo marushanwa abagiye bayitabira bose bagaragazaga ishyaka mu bikorwa byose byagiye bikorwa nabo.

Munyantwari Alphonse ashingiye ku murava abanyamuryango ba FPR –Inkotanyi bagenda bagaragaza bagafasha abatishoboye babubakira amazu yo kubamo no kuboroza inka za kijyambere zitanga umukamo w’amata uhagije yabasabye gukomeza kugendera muri iyo nzira kugira ngo igihugu cy’u Rwanda gikomeze gitere imbere  abanyarwanda ubwabo aribo babigizemo uruhare.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles