Umushinga PPIMA watangije uburyo bwo gusuzuma serivisi zihabwa abaturage hakoreshejwe ikarita nsuzumamikorere. Ubu buryo buhuza abaturage n’abahabwa servisi bakarebera hamwe serivisi bahabwa n’uburyo zanozwa.
Hakoreshejwe ibipimo, abaturage b’umudugudu wa Sitwe, Akagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke tariki 22/11/2012 basuzumye serivisi bahabwa mu bijyanye n’umuriro w’amashanyarazi basanga bimeze nabi.
Bemeza ko umuriro w’amashanyarazi n’amazi bikiri ikibazo cy’ingutu mu mudugudu wabo.
Abaturage bose bagaragaje ko nubwo umuriro w’amashanyarazi wageze mu mudugudu wabo ababashije kuwufata babarirwa ku mitwe y’intoki kandi hari benshi bifuza gucana. Basanga bigoye kugira ngo umuntu ahabwe umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi.
Umukozi w’umurenge ushinzwe ubuhinzi mu Murenge wa Gakenke, yasobanuriye abaturage ko ikibazo nyamukuru abaturage bafite ari amikoro yo gufata ayo mazi n’umuriro w’amashanyarazi.
Yahamagariye abaturage kwishyira hamwe kugira ngo biborohere kubona umuriro w’amashanyarazi n’amazi.
Abaturage bishyize hamwe bakaba bafite n’amafaranga bazafashwa mu kubona amashanyarazi; nk’uko umukozi ushinzwe ubuhinzi yakomeje abishimangira.