Komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje kwifashisha urubyiruko ruhagarariye urundi mu kwigisha bagenzi babo uburere mboneragihugu ndetse n’amatora azaba, mbere y’uko aba mu mwaka wa 2013.
Ni mu Karere ka Muhanga, tariki ya 22 Ugushyingo 2012 iyi Komisiyo yahaye amahugurwa abagize komite mpuzabikorwa z’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Imirenge no ku rwego rw’Akarere.
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku buryo amatora akorwamo mu Rwanda, Uruhare rw’amatora mu nzira ya demokarasi n’impamvu urubyiruko rugomba kuyagiramo uruhare, hanareberwa hamwe icyo urubyiruko rwakoze nyuma yo guhabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora mu bihe byashize no gufata ingamba z’uburyo bakomeza kwigisha urubyiruko rwo mu Tugari no mu midugudu.
Ubwo yatangizaga ayo mahugurwa ku mugaragaro, Moïse Bokasa wari n’intumwa ya Komisiyo y’igihugu y’amatora, yasobanuriye urubyiruko inshingano ebyiri nkuru za Komisyo y’igihugu y’amatora arizo gutegura no kuyobora amatora hamwe no gutegura abanyarwanda bahabwa uburere mboneragihugu kugirango bazashobore gutora basobanukiwe neza ibijyanye n’amatora.
Yasobanuye kandi muri rusange ibyiciro bitandukanye by’amatora yagiye akorwa mu Rwanda n’akamaro k’inyigisho z’uburere mboneragihugu mu matora.
Yagize ati : “Ayo matora yose yagiye aba ntiyari gushoboka iyo tudafashwa n’inyigihso z’uburere mboneragihugu zagiye zitangwa.”
Aha akaba yavuze ko akamaro k’inyigisho z’uburere mboneragihugu kagaragazwa n’imigendekere myiza y’amatora mu Rwanda haba ku bwitabire n’ibindi.
Yasobanuye kandi ko amatora atuma abanyarwanda bagira uruhare mu miyoborere y’igihugu bishyiriraho abayobozi.
Aha akaba yavuze ko Komisiyo iba iteze byinshi ku rubyiruko aho ibafata nk’abafatanyabikorwa ba Komisiyo kuko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka, yabibukije ko muri demokarasi bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa kugirango intumbero igihugu gifite izagerweho abanyarwanda bose bashyize hamwe.
Umukozi ushinzwe urubyiruko, siporo n’umuco mu Karere ka Muhanga, Gashugi Innocent, yibukije urubyiruko ko nk’imbaraga z’igihugu, amatora abareba ku buryo bw’umwihariko, aho banafite ababahagarariye mu Nteko ishinga amategeko no mu Nteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), akaba yabasabye kujya bihatira kumenya aho gahunda za leta zigeze kugira ngo bajye bagira ubumenyi buhagije ku birebana n’amatora.
Ku bijyanye n’ibyo urubyiruko rwakoze nyuma yo guhabwa inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora mu bihe byashize, buri Murenge wagiye ugeza ku bitabiriye amahugurwa icyo urubyiruko ruwutuyemo rwakoze mu nzego zitandukanye.
Muri rusange ibyakozwe nk’uko byagaragajwe n’urubyiruko harimo gufasha abatishoboye kubona amacumbi aho rwabubakiye amazu ahandi rukabafasha ku bundi buryo nko kubahingira no kubatera izindi nkunga zitandukanye, gushishikariza bagenzi babo gukunda igihugu, kwitabira gahunda za Leta no kwitabira amatora, guhanga imihanda mishya no gusana isanzwe, gukora urutindo mu murenge wa Cyeza rwafashije abajyana abarwayi kwa muganga n’ibindi.