Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyabihu: Abaturage n’ubuyobozi barasabwa gutanga amakuru azakenerwa mu ibarura ry’imitungo ya Leta ririmo gukorwa

$
0
0

Nyabihu Abaturage n’ubuyobozi

Ir Bizimana Robert ,umukozi uhagarariye ikigo cy’imiturire mu Ntara y’Iburengerazuba  mu gikorwa cy’ibarura ry’imitungo ya Leta arasaba abazakenerwaho bose amakuru ajyanye n’ibarura ry’imitungo ya Leta mu ntara y’Iburengerazuba kuzayatanga neza kugira ngo iki gikorwa gikorwe ku buryo bunoze

Mu karere ka Nyabihu,hatangiye igikorwa cyo kubarura imitungo ya Leta hirya no hino mu duce tukagize. Uhagarariye iki gikorwa mu Ntara y’Iburengerazuba Ir Bizimana Robert akaba avuga ko ikintu k’ingenzi gisabwa abaturage ndetse n’ubuyobozi muri rusange, ari ugutanga amakuru y’ukuri  ku bakozi bazabagana ku buryo bazabasha kumenya imitungo ya Leta igiye iri mu karere hitya no hino bityo bikazaborohera kuyibarura.

Yongeraho ko usanga hari imitungo nk’iyo ya Leta baba batarabasha kumenya kandi ihari,nyamara ugasanga abaturage bo bayizi,kuri we rero akaba asanga guhabwa amakuru nyayo,bityo ikabarurwa bigashyirwa mu mibare cyangwa « statistic »z’igihugu ari ikintu cy’ingenzi cyane kugira ngo uwo mutungo wa Leta umenyekane.

Mu gukora icyo gikorwa hazibandwa ku bice bitatu. Kimwe muri byo akaba ari ukubarura iyo mitungo ya Leta, igice cya kabiri akaba ari ukuyigenera agaciro kugira ngo buri mudugudu umenye neza imitungo ya Leta iwurimo n’agaciro kayo,ku buryo mu gihe habaho kuwugurisha bamenya agaciro kawo n’uko ungana.

Iki gikorwa cyo kubarura imitungo ya Leta kikaba giteganijwe ko cyizamara amezi atandatu hatagize izindi mbogamizi zivuka mu ishyirwa mu bikorwa ryacyo nk’uko Bizimana Robert yakomeje abitangaza kandi kikaba kiri gukorwa mu gihugu hose. Mu Ntara  y’Iburengerazuba kikaba kizakorwa na rwiyemezamirimo wo muri UPCE Concert.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles