Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Ruhango: ibiyobyabwenge biraza ku isonga mu guhungabanya umutekano

$
0
0

ibiyobyabwenge biraza ku isonga mu guhungabanya umutekano

Supt Gashagaza Hubert umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kigiye guhagurukirwa

Mu karere ka Ruhango hakunze kugaragara ibikorwa bibi birimo ubwicanyi no kwigomeka, biturutse ahanini ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzego z’umutekano  muri aka karere zikavuga ko zitazihanganira abacuruza cyangwa ababikoresha.

Bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano bimaze kugaragara harimo nk’urupfu rw’umubyeyi Nyirabazungu Fortunée w’imyaka 34 wari utuye mu kagari ka Bahuro mu murenge wa Ruhango wishwe ku itariki ya 31 Ukwakira uyu mwaka, akwicwa urupfu rw’agashinyaguro.

Uru rupfu rwakurikiye izindi zagaragaye muri aka karere mu minsi yabanjirije uyu, nk’aho abasore bagera kuri batatu barashwe bakekwaho ibikorwa by’urugomo bihakorerwa n’ubwicanyi.

Naho uwitwa Protogene Alias Nyabunyoni wo mu murenge wa Mwendo agakekwaho kunywa ibiyobyabwenge akica imbwa n’urukwavu byo mu rugo rw’iwabo.

Ikindi gikunze kugaragara muri aka karere, ni uko hashize iminsi inzego z’umutekano zita muri yombi abantu bateka ikiyobyabwenge cya Kanyanga ndetse hakanafatwa ibiyoga by’ibikorano.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo Supt Gashagaza Hubert, avuga ko polisi yiyemeje gukumira ahantu aho ari ho hose haturuka ibi biyobyabwenge n’ubwo usanga abaturage batagaragaza aho bibarizwa ngo birwanywe.

Akaba asaba abaturage gutanga amakuru y’ahabarizwa ibyo biyobyabwenge bitandukanye kugirango birwanywe, bidakomeza kwangiza ubuzima bw’ababikoresha.

Munyantwari Alphonse Guvenireri w’Intara y’Amajyepfo, yemeza ko ibi bikorwa byakwirindwa habarurwa ingo zibanye nabi kandi hakerekanwa abigize ibyigomeke bagakurikiranwa.

Asaba inzego z’ibanze guhagurukira icyi kibazo, mu rwego rwo guharanira guteza imbere umuryango nyarwanda.

  

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792