Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Rusizi: Intara y’Iburengerazuba irifuza gusubirana isura yahoranye mu kwesa imihigo mu Rwanda

$
0
0

Rwanda : Rusiz Intara yIburengerazubaIbi ni ibitangazwa na Bwana Nyamaswa Emmanuel Ushinzwe Igenamigambi mu Ntara y’Iburengerazuba, ubwo yatangizaga igikorwa cy’igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu Karere ka Rusizi ku wa 09/11/2012.

Ibi bibaye nyuma y’aho isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2011-2012, ryagaragaje ko  Intara y’Iburengerazuba itabashije kugira amanota meza mu kwesa mihigo ishize, ndetse hakagaragara ko n’Akarere ka nyuma mu muhigo katurutse muri iyi Ntara.

Bityo, Ubuyobozi bw’iyi Ntara bukaba bwarahagurukiye  kugenzura uko imihigo yasinywe uyu mwaka yatangiye gushyirwa mu bikorwa n’uturere tuyigize.

Ku ikubitiro mu Karere ka Rusizi, niho  hatangiriye iki gikorwa kijyana no gusesengura ingamba zafashwe na buri Karere  kugira ngo kazabashe kwesa imihigo uyu mwaka wa 2012-2013 uko yahizwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Bwana Nzeyimana Oscar, yagaragarije  intumwa z’Intara y’Iburengerazuba kimwe n’abafatanya bikorwa b’Aka Karere bari bitabiriye iyi gahunda ko muri rusange imihigo 58 Akarere kasinyanye na Perezida wa Repubulika yose yatangiye gushyirwa mu bikorwa kandi ikaba igenda neza, ngo ahagaragara ikibazo ni ku mihigo izashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Akarere n’izindi nzego.

Urugero ngo n’umuhigo wo gukoresha amarushanwa yiswe “ Kagame Cup”, ataratangira,  ariko ngo bikaba biterwa n’uko  ababishinzwe bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu aribo bagomba ku bigiramo uruhare.

Yavuze kandi ko undi muhigo ushobora kutagerwaho nkuko wateganyijwe ari uwo kongera umusaruro uturuka mu buhinzi, bitewe n’ibiza biherutse kwibasira ikibaya cya Bugarama, aho  ha 7 z’ibishyimbo, iz’umuceli  48  n’iz’ibigoli 70 zatwawe n’amazi tariki ya 30 ukwakira 2012.

Bwana Nyamaswa Emmanuel Ushinzwe Igenamigambi mu Ntara y’iburengerazuba, ari nawe uyoboye itsinda rikora iri genzura, yatangaje ko impamvu bashyize ingufu mu kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka ari ukugira ngo isura iyi Ntara yahoranye yo kuza mu myanya y’imbere izabashe kuyisubiza kandi  ngo ibyo bizagerwaho ari uko n’uturere twahinduye imikorere tukabona amanota aduhesha kuza mu myanya y’imbere biturutse ku kwesa neza imihigo yose twasinyanye n’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Kuri iyi ngingo akaba yashimye intera Akarere ka Rusizi kagezeho, ariko asaba ko byakomeza kandi ibikorwa byose  bikajyana n’igihe kiba cyateganyijwe.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles