Imwe mu mitungo y’akarere ntifite impapuro mpamo zigaragaza igihe yabereye iy’akarere cyangwa igihe yaguriwe ndetse n’agaciro kayo.
Ibi bigoye akarere mugihe Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta asaba uturere twose ko dukora ibarura ry’imitungo y’uturere ndetse n’agaciro kayo.
Bwana Niramire Nkusi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero akaba ari nawe ushinzwe umutungo w’akarere akaba avuga ko bafite imbogamizi zikomeye mu kubarura iyo mitungo. Ahanini uyu muyobozi avuga ko hari imitungo iri hirya no hino idafitiwe ibyangombwa byaherwaho ibarurwa.
Kuba aka karere gahuriza hamwe ibyahoze ari uturere naza komini byinshi ni kimwe mubigorana mu kubona izo nyandiko, mugihe basabwa kubiha agaciro. Ikindi kigoye ngo ni uburyo bwo kugena agaciro k’ibintu bimaze imyaka myinshi nk’inzu, imodoka n’ibindi, kuko ngo bisaba abahanga bakora ako kazi kandi nta mafaranga yagenewe ibyo bikorwa akarere gafite mungengo y’imari yako.
Niramire avuga ko gukora iryo barura bidakozwe n’inzobere bishobora kubamo kwibeshya bityo ugasanga agaciro kongerewe cyangwa kagabanutse. Kubwe, asanga niba iryo barura rizajya rikorwa buri mwaka nkuko umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta abivuga, akarere gakwiye umukozi uhoraho uzita kuri ibyo bintu kandi ubizobereyemo. Gusa yemeza ko bagiye gukora uko bashoboye, umwaka utaha ukazarangira iryo barura ryarakozwe.