Clik here to view.

Minisitiri Kamanzi arasaba
Minisitiri Stanslas Kamanzi arasaba ko buri munyarwanda wese yagira uruhare mu kumva ko nta butaka bw’u Rwanda bwabaho butabyazwa umusaruro.
Ibi akaba ari ibyo yatangarije mu nama yagiranye n’abayobozi b’intara y’Amajyepfo, uturere tugize iyi ntara, ingabo na polisi mu turere, abashinzwe ibidukikije n’abandi kuri uyu wa 06/11/2012, inama yabereye mu karere ka Muhanga.
Minisitiri Kamanzi akaba avuga ko ubutaka bwose bw’u Rwanda bwagakwiye kuba buriho butabyazwa umusaruro.
Yagize ati: “ubutaka budahingwa bwagakwiye kuba buteyeho amashyamba, nta mpamvu yo kugirango hakomeze kuba ubutaka butabyazwa umusaruro”.
Akaba avuga kandi ko n’ibishanga byose bihari byagakwiye kuba bibyazwa umusaruro aho kugirango bibe aho ntacyo bikora.
Akaba avuga ko bisaba ko ubuyobozi bubigiramo uruhare rukomeye ndetse na buri munyarwanda wese akumva ko ubutaka afite bukwiye kugira icyo bukora.
Aha akaba yatanze urugero ku gihugu cya koreya y’Amajyepfo nayo ifite imisozi myinshi kimwe n’u Rwanda kandi ikaba yari ituye kimwe n’u Rwanda.
Avuga ko ikibazo cy’ubutaka cyakemuwe mu gihe gito kuko buri munyagihugu yumvise ko ikibazo cy’ubutaka n’imiturire kimureba.
Kamanzi akomeza avuga ko muri iki gihugu bashyizeho gahunda yo gutura hamwe nk’uko mu Rwanda bari gushyiraho gahunda y’imidugudu, ibishanga byose biha gahunda yo kubihinga byose uko biri ndetse n’imisozi harahingwa ahadahinze hose haterwa amashyamba.
Akaba asaba ko u Rwanda rwafatira urugero kuri iki gihugu kugirango rwihute muri iki gikorwa.
Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse akaba avuga ko muri iyi ntara ayoboye hakiri ikibazo cy’ahantu hitwa ko hateye amashyamba ariko ugasanga hakiri imyamya migari itariho ishyamba.
Munyantwali ati: “usanga hari ahantu hitwa ko ari ishyamba ariko ugasanga igiti kimwe kiri aha kindi kiri hariya, ahagenewe amashyamba haterwe birangire”.
Miinisitiri Kamanzi nawe akomeza avuga ko abanyarwanda batarahagurukira kubungabunga ibidukikije kuko hari aho usanga ahenshi bataramenya no kurwanya isuri ku butaka bwabo.