Abadepite bari muri komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari, taliki ya 8/11/2012 basuye akarere ka Rubavu baganira n’inzego z’akarere n’imirenge kumikoreshereze y’ingengo y’imari y’akarere n’ibibazo bahura nabyo.
Nkuko byagaragajwe na Hon. Costance Mukayuhi avuga ko iki gikorwa cyo gusura uturere baganira ku mikoreshereze y’ingengo y’imari gikorwa mu turere twose kandi bashima uburyo uturere turi kuvugurura imikoreshereze y’ingengo y’imari kuko biboneka ko hari ibyavuguruwe.
Abajijwe uko abona akarere ka Rubavu gahagaze, Hon. Mukayuhi avuga ko gakora neza kugera kuri 90% kandi nibisigaye bagirwa inama y’uburyo byakosorwa, kugira ngo umutungo w’igihugu ushobore gukoreshwa neza nkuko biba byateguwe.
Avuga ko nibyo basanze bitagenda neza baganiriye uburyo byakosorwa naho ibidindiza imikoreshereze y’ingengo y’imari bakazakorerwa ubuvugizi.
Umunyamabanga nshingwbaikorwa w’akarere ka Rubavu Kalisa Christophe avuga ko bishimira imikoranire n’intumwa za rubanda umutwe w’abadepite kuko hari byinshi bashoboye kunguranaho ibitekerezo, ndetse bakizezwa no gukorerwa ubuvugizi bimwe mubidindiza imikorere birimo gutinda kw’amafaranga yoherezwa mu karere atangwa na Minisiteri.
Kalisa avuga ko 10% rituma badakoresha neza ingengo y’imari uko bikwiye, biba byatewe no gutinda kw’ayo mafaranga kimwe n’ikibazo cy’abakozi badahagije byiyongeraho no gukoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga kuri bamwe baba batabumenyereye.
Cyakora avuga ko hari ingamba zafashwe kugira bashobore gukora ibikorwa neza birimo gutanga amahugurwa ku bakozi bakora iby’icungamutungo no kubika neza ibitabo, hamwe no gushyiraho itsinda rigenzura ibikorwa byubakwa mu karere nk’ibikorwa remezo.
Kalisa avuga ko umukozi umwe mu karere bitamworoheraga kugira ngo agenzura neza ibikorwa byubakwa mu karere bitwara ingengo y’imari irenze miliyari, ariko aho hashyiriweho iryo tsinda bizeye ko hagiye kuba imikorere myiza.
Bimwe mubitekerezo byagarutsweho muri iyi nama hari nko kuba amafaranga ibigo by’amashuri byohehererezwa atinda bigatuma ibigo bigira imyenda, haboneka ikibazo cy’uko gahunda yo kohereza amafaranga muri Sacco avuye muri Minisitere bitarashoboka kuko hari imirenge myinshi itagira amashanyarazi.
ikindi cyagaragajwe n’uko gahunda yo guha amasoko amakoperative yo mu karere isoko ryo kugaburira ibigo habayemo imbogamizi, bitewe n’uko bishyurwa bitinze kandi badafite ubushobozi bwo kumara amezi 5 bakora batarishyurwa bituma iyo gahunda ipfa, hasabwa ko leta yajya itanga amafarnga vuba ndetse n’abayikorera bakishyurwa batagombye kujya mu myenda.