Intara y’Uburengerazuba irishimira aho akarere ka Nyamasheke kageze gashyira mu bikorwa gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 kandi ngo n’ahakiri imbogamizi, akarere gafite ingamba zo kubikemura.
Mu mihigo 84 akarere ka Nyamasheke kasinyanye na Perezida wa Repubulika, imyinshi muri yo igeze ahashimishije mu kuyishyira mu bikorwa; nk’uko bitangazwa na Nyamaswa Rukundo Emmanuel, ushinzwe guhuza gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’Uburengerazuba.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste na we atangaza ko nta shiti akarere ayoboye gahagaze neza ku buryo bizera ko imihigo myinshi bazayesa 100%.
Uyu muyobozi ariko avuga ko hari ahakenewe ubukangurambaga bw’umwihariko mu baturage nka gahunda yo gutura ku midugudu ndetse no kwitabira ubwisungane mu kwivuza.