Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Akarere ka Nyamasheke karashimirwa aho kageze gashyira mu bikorwa imihigo

$
0
0
Rwanda : Nyamaswa Rukundo Emmanuel ukuriye itsinda risuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo

Nyamaswa Rukundo Emmanuel ukuriye itsinda risuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo

Intara y’Uburengerazuba irishimira aho akarere ka Nyamasheke kageze gashyira mu bikorwa gahunda y’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 kandi ngo n’ahakiri imbogamizi, akarere gafite ingamba zo kubikemura.

Mu mihigo 84 akarere ka Nyamasheke kasinyanye na Perezida wa Repubulika, imyinshi muri yo igeze ahashimishije mu kuyishyira mu bikorwa; nk’uko bitangazwa na Nyamaswa Rukundo Emmanuel, ushinzwe guhuza gahunda z’iterambere ry’Uturere mu Ntara y’Uburengerazuba.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste na we atangaza ko nta shiti akarere ayoboye gahagaze neza ku buryo bizera ko imihigo myinshi bazayesa 100%.

Uyu muyobozi ariko avuga ko hari ahakenewe ubukangurambaga bw’umwihariko mu baturage nka gahunda yo gutura ku midugudu ndetse no kwitabira ubwisungane mu kwivuza.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles