Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyamagabe: Amarondo akozwe neza yaba igisubizo ku bihungabanya umutekano.

$
0
0

Bamwe mu bakozi

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 05/11/2012, abayigize batangaje ko muri rusange muri uku kwezi kwa cumi umutekano wari wifashe neza n’ubwo hatabuze ibikorwa bimwe na bimwe biwuhungabanya.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert yatangaje ko mu byaje ku isonga mu guhungabanya umutekano harimo gukubita no gukomeretsa ahanini bishingiye ku businzi ndetse n’amakimbirane ashingiye ku butaka mu mirenge imwe n’imwe ituriye pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Umuyobozi w’akarere yakomeje atangaza ko muri iyi nama bafashe umwanzuro wo gukaza ingamba kugira ngo utubari twubahirize amasaha yo gukora mu rwego rwo guca ubusinzi mu baturage, ndetse bakanarushaho kwigisha abaturage ku birebana n’amasambu ndetse bakanakurikirana uko imanza zirebana nayo zirangizwa kugira ngo urugomo ruziturukaho ruhagarikwe.

Mu  bikorwa byagaragaye bihungabanya umutekano harimo gukubita no gukomeretsa, Kwiyahura, Kwangiza ibidukikije, Impanuka, ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo, Ibiza byatejwe n’imvura idasanzwe, gutoragura imbunda n’ibindi.

Abagize iyi nama y’umutekano yaguye kandi batangaje ko ibyaha byinshi bikunze kugaragara muri aka karere byashobora gukumirwa cyane cyane binyuze mu marondo. Amarondo aramutse akozwe neza ngo ubujura ndetse n’urugomo bigaragara ntibyazongera kubaho, bityo inzego zose zikaba zasabwe gushyiramo ingufu ngo amarondo akorwe akumire ibyaha.

Basabwe kandi gushishikarira ibikorwa byo gukumira no gucunga Ibiza, ndetse bakajya banatanga amakuru bakanatabara mu gihe hari aho byagaragaye.

Iyi nama yanashimye uburyo imyanzuro y’inama y’umutekano yaguye iherutse kuba yashyizwe mu bikorwa, inashima intambwe igezweho mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwifuza no kubaka Amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

   

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles