Mu ntara y’uburengerazuba hatangijwe amahugurwa kubahuzabikorwa b’ibikorwa by’amatora mu mirenge kugira ngo bashobore kwegera abaturage babasobanurira k’uburyo bwo gukora amatora n’uruhare rw’amatora muri demokarasi.
Nkuko bisobanurwa na Mukarumashana Lucie ushinzwe amahugurwa muri komisiyo y’amatora ngo amahugurwa kubahuzabikorwa ba komisiyo y’amatora mu mirenge ni uburyo bwo gutegura abanyarwanda kugira ngo bazashobore gutora abazabagirira akamaro mu iterambere mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013.
Mukarumashana avuga ko izi nyigisho zitangwa Atari shya kubakozi n’abahuzabikorwa ba komisiyo y’amatora ahubwo ikigamijwe ni ukwigisha buri mu nyarwanda akumva akamaro k’amatora n’uruhare rwe mu kwimakaza demokarasi ndetse n’abagize imyaka yo gutora bagashobora gusobanukirwa.
Mu matora yo mu Rwanda hagiye haboneka imfa busa mu matora, komisiyo y’amatora ikaba ishaka ko hatabaho imfa busa kubera kudasobanukirwa, ahubwo bizaterwa n’icyemezo cy’ukora.
Igikorwa cyo gutegura abanyarwanda kuri gahunda y’amatora y’abadepite cyatangiriye kubahuzabikorwa ba komisiyo y’amatora mu turere nabo bagomba gufasha abakorera mu mirenge kugera ku rwego rw’umuturage aho agomba kugerwaho kandi agasobanurirwa uruhare rwe mu matora, ariko yerekwa inshingano afite mu gutora abazamugirira akamaro mu iterambere rye n’igihugu.