Kuwa 30 Ukwakira 2012, komisiyo y’Igihugu y’amatora yatanze amahugurwa kuri komite mpuzabikorwa z’amatora, amahugurwa yari afite insanganyamatsiko zivuga kumahame agenga imitangire y’amahugurwa ku bantu bakuze( andragogie), no kuruhare rw’amatora mu nzira ya demokarasi n’impamvu buri munyarwanda agomba kuyagiramo uruhare.
Kubera ko abatora ari abantu bakuru, abahuguwe basabwe kwita ku; gushingira ku bumenyi n’ubunararibonye bafite, bakabaha umwanya w’ijambo no kubigiraho kuko baaba bafite ibyo bazi byinshi, kwerekeza ikiganiro ku nyungu zabo zijyanye n’imibereho ya buri munsi, umuco wabo. Uhugura agomba kumenya kunoza imvugo ijyanye n’ikigero abo ahugura barimo, kugira imyitwarire ikwiye imbere yabo no kutabarambira. Agomba kandi kuba asobanukiwe neza ibyo ubabwira kuko nabo baba bafite ubunararibonye mu nzego zitandukanye.
Ku bijyanye n’ isano iri hagati y’amatora na demokarasi, basobanuriwe demokarasi n’umuturage icyo ari cyo , impamvu umuturage ariwe shingiro rya demokarasi n’amatora ni uko ariwe utora akanatorwa. Bibukijwe ubwoko bw’amatora aboneka mu Rwanda (aziguye n’ataziguye) n’itandukaniro ryayo ndetse hanatangwa ibisobanuro ku mahame y’imiyoborere myiza n’uruhare rw’umuturage mu miyoborere myiza.
Kuri site ya Ngororero hahuguwe abo mu mirenge ya Muhororo, Ngororero, Kageyo na Hindiro, iya Gatumba hari aba Bwira na Gatumba, Iya Nyange hahuriye aba Ndaro na Nyange, iya Kabaya yahuje Matyazo, Muhanda na Kabaya naho i Kavumu hahuguriwe aba Sovu na Kavumu.