Abayobozi batowe muri Komite nyobozi na Njyanama z’uturere tw’intara y’Uburasirazuba barasabwa guteza imbere ibikorwaremezo mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’intara.
Babisabwe na guverineri w’iyo ntara, Uwamariya Odette, nyuma y’amatora yabashyize mu nshingano kuri uyu wa 26 Gashyantare 2016. Yavuze ko intara y’Uburasirazuba ifite amahirwe menshi yareshya abashoramari, ariko bamwe bakaba bacibwa intege n’uko hari uduce tw’iyo ntara tutaragira ibikorwaremezo by’ibanze bihagije.
Ati “Hari ibikorwa bikeneye gushyirwamo imbaraga, byinshi ni ibiganisha mu kongera ibikorwaremezo kuko ubona ishoramari ryakwikora ibyo bikorwa byakozwe. Ni ibikorwa bijyanye no gutunganya imihanda, ibikorwa by’amazi n’amashanyarazi. Birasaba ko icyerekezo cyashyirwa mu bikorwa byorohereza abashoramari”
Nyuma y’uko abo bayobozi bashya batorwa hari abaturage bakurikiranye umuhango wo kubarahiza kugira ngo bumve icyerekezo babafitiye. Abakurikiranye uwo muhango wo kurahira bavuze ko badakeneye umuyobozi uzabasubiza inyuma. Mukagihana Marigarita yavuze ko abayobozi batowe bagomba kuzakora ibyo basezeranyije abaturage biyamamaza kuko ari yo mpamvu abaturage babatoye.
Ati “Turabasaba kutumenya bakubaka urwatubyaye, kandi ibyo batwijeje biyamamaza ni byo dutegereje. Bavuze ko ntawe uzabababarana, ngo bazadukorera byiza, dutegereje kureba ko bazabikora”
Abayobozi batorewe kuyobora uturere tw’uburasirazuba bijeje abaturage ko icyo bashyize imbere ari iterambere ry’abaturage b’Uburasirazuba n’u Rwanda muri rusange. Gusa nanone bavuga ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage kuko abayobozi ubwabo batagira icyo bageraho mu gihe abaturage batabari inyuma, nk’uko Mbonyumuvunyi Radjab watorewe kuyobora akarere ka Rwamagana abivuga.
Ati “Twumva tuzafatanya n’abaturage bacu tubateza imbere duteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi bitunze umubare utari mutoya w’abaturage bacu. Ingamba ni ugufatanya tugakorera ku ntego buri wese akamenya icyo agomba gukora kandi akakinoza”
Muri komite nyobozi nshya z’uturere tw’Uburasirazuba hagiye hagarukamo bamwe mu bayobozi bayoboye muri komite zicyuye igihe, uretse iy’akarere ka Nyagatare igizwe n’abayobozi bashya gusa. Bose basabwe guhuza imbaraga bakorera hamwe nk’ikipe, kuko ari byo bishobora gutuma bubahiriza ibyo bijeje abaturage igihe biyamamazaga.