Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo: Igihe cy’amatora si intandaro yo gusubira inyuma kw’imihigo.

$
0
0
Rulindo: Igihe cy’amatora si intandaro yo gusubira inyuma kw’imihigo.

guverineri yaganiriye n’abayobozi n’abakozi b’akarere

Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasuraga Akarere ka Rulindo kuwa 18/02/2016 yasabye abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo kwita ku bikorwa by’imihigo.

Mu gihe Akarere katarabona Komite Nyobozi nshya, Guverineri Bosenibamwe Aime yasabye abakozi b’Akarere gufatanya n’Umuyobozi w’Akarere w’umusigire Bwana Munyarukato Jean Baptiste, gukomeza gukurikirana imihigo y’Akarere kandi bagaharanira gukomeza kuba Abadahigwa.

Nyuma y’uko Akarere kamaze kugaragaza ishusho y’aho kageze gashyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2015-2016, Guverineri yashimye imwe mu mihigo yarangije gushyirwa mu bikorwa,  ndetse n’indi igeze ku kigereranyo cya 90%.

Yasabye ko imihigo ikiri munsi ya 75%, yakongerwamo ingufu kugira ngo umwaka uzarangire imihigo Akarere kahize kayesheje kuko hasigaye igihe gito. Guverineri yashimye nanone ubwitabire bw’abaturage mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, aho Akarere ka Rulindo kageze kuri 85,6%.

Yasabye ko abaturage bataratanga uwo musanzu bakwiye gukomeza gushishikarizwa kuwutanga kugeza ku 100% kuko igihugu nta terambere cyageraho igihe abaturage barwara ntibabashe kwivuza; abaturage bamaze gutanga uwo musanzu bagatangira gutegurwa, bagakusanya umusanzu w’umwaka utaha wa 2016-2017.

Rulindo: Igihe cy’amatora si intandaro yo gusubira inyuma kw’imihigo.

guverineri yaganiriye n’abayobozi n’abakozi b’akarere

Amaze kubona ko hari imwe mu mihigo itarashyizwe mu bikorwa ku buryo bukwiye bitewe n’impamvu zo kubura mafaranga yoherezwa n’abafatanyabikorwa b’Akarere, Guverineri yijeje aka Karere ko agiye kubakorera ubuvugizi amafaranga akaboneka, iyo mihigo nayo igashyirwa mu bikorwa hakiri kare.

Umuyobozi w’Akarere w’umusigire, akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Munyarukato Jean Baptiste, yashimiye Guverineri w’Intara y’Amajyarugu uburyo adahwema kuba hafi yabo, haba mu kubagira inama no mu kubakorera ubuvugizi muri byinshi.

Yamusezeranyije ko ntagusubira inyuma ko ikipe ayoboye igiye gukomeza gukorera hamwe ibikorwa bya buri munsi by’imihigo y’Akarere, bikihutishwa kandi inama bagiriwe bakazishyira mu bikorwa.

Uretse kandi ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka, Guverineri yaganiriye n’abayobozi n’abakozi b’Akarere, aho Akarere kageze gatekereza ibikorwa bizashyirwa mu mihigo y’umwaka utaha, uko umutekano w’Akarere uhagaze muri rusange, n’imigendekere y’amatora y’inzego z’ibanze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles