Clik here to view.

Umuyobozi wa njyanama ngo asanga akarere bagasize heza
Inama isanzwe ya Njyanama y’akarere irangiza igihembwe cya 2 cy’umwaka 2015/2016 yateranye kuwa14/01/2016 abagize njyanama bishimira ibyo bagezeho muri manda y’imyaka itanu bashoje.
Rwagasana Ernest, Perezida wa Njyanama y’akarere yavuze ko manda y’imyaka itanu Njyanama ishoje hakozwe byinshi mu iterambere ry’akarere.
Ati “kuvuga ibyo twakoze aka kanya ntibyoroshye kuko ni byinshi,turi gutegura n’igitabo tuzahanahana ho ibitekerezo kikazamurikwa dusoza manda, kizaba gikubiyemo ibyo twakoze k’uburyo Njyanama nshya na Nyobozi y’akarere bashobora kuzacyifashisha”.
Yakomeje avuga ko muri manda barangije bazize akarere kameze neza kuko bakoze neza inshingano zabo.
Ati“akarere tugasize mu nzira nziza, mu rwego rw’ubukungu mu mibereho myiza y’abaturage mu imiyoborere myiza hari byinshi byakozwe hari ibikorwa remezo nk’imihanda amashuri hari ibikorwa by’ubuhinzi, uburezi,ubuzima n’ibindi”.
Avuga ko nta kintu bicuza ko kitagezweho kuri manda yabo nubwo ntawakora byose icyarimwe ngo abirangize.
Clik here to view.

Nyanama yishimira ibyo bagezeho
Ati“ntacyo twicuza ko kitagezweho kandi ntawakorera ibintu rimwe, gusa Kirehe ni akarere keza kandi tugasize heza ku buryo Njyanama izajyaho itazigera igira ikibazo kuko izakomereza ku byo dusize nta kintu twumva dufitiye ipfunwe ko kitagezweho akazi twagakoze uko bikwiye”.
Iyo nama yasuzumiwemo ibibazo bitandukanye bimwe bikaba ibibazo by’ubutaka bijyanye no kudahabwa ingurane k’ubutaka bw’abaturage bwubatswemo ibikorwa remeza by’akarere ndetse n’ibindi bijyanye no gukurikirana abanyereza ibya Leta.
Ibindi bibazo byibanzweho ni ibijyanye no gusuzuma aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa nk’igikorwa cyo Kubaka isoko rya Rusumo(Closs border market) kikiri inyuma.
Hari n’urwibutso rwa Nyarubuye rwahizwe kuzaba rwuzuye muri Mata n’ibindi bikorwa by’ubuzima bijyanye n’isuku mu baturage, gutanga ubwishingizi mu kwivuza aho akarere kari kuri 89% kakaba kivuza kugera muri Gashyantare kari ku 100% ubu kakaba k’umwanya wa Gatatu mu gihugu nyuma ya Kamonyi na Gakenke.
Njyanama y’akarere ishoje manda y’imyaka itanu ahategerejwe amatora ashyiraho manda nshya.
Urangije manda muri Njyanama aba yemerewe kongera kwiyamamaza yagirirwa icyizere agatorwa agakomeza muri manda ikurikira.