Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gishamvu: Abakuru b’imidugudu bagaragaje ubudashyikirwa bahawe ishimo

$
0
0
Gishamvu: Abakuru b’imidugudu bagaragaje ubudashyikirwa bahawe ishimo

Guverineri aha impano y’ishimwe umwe mubayobozi b’imidugudu

Abakuru b’imidugudu bane bitwaye neza kurusha bagenzi babo bahuje umurimo, mu tugari tune tugize Umurenge wa Gishamvu, bahawe impano y’ishimo.

Abahawe impano y’ishimo ni abagabo babiri n’abagore babiri, bayobora imidugudu ya Gasekebuye mu Kagari ka Ryakibogo, Kamabuye mu Kagari ka Nyakibanda, Umunyinya mu Kagari ka Shori, n’Agahaya mu Kagari ka Nyumba.

Gishamvu: Abakuru b’imidugudu bagaragaje ubudashyikirwa bahawe ishimo

Umwe mu bakuru b’imidugudu bashimiwe

Bose bahawe imyenda yo kurimbana, ngo “kugira ngo nibazajya bayambara bajye bibuka ko bayikesha kuyobora neza” nk’uko byavuzwe na Emmanuel Ruti Bizimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu. Abagore bahawe impano y’igitenge, naho abagabo bahabwa imyenda yo kurimbana bita kositimu (costume cyangwa suit).

Gishamvu: Abakuru b’imidugudu bagaragaje ubudashyikirwa bahawe ishimo

Abakuru b’imidugudu bahawe impano

Ubwo bashyikirizwaga izi mpano n’umuyobozi w’Akarere ka Huye ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo bari babagendereye tariki 30/12, Ruti Bizimana yavuze ko bazikesha kuba bararushije bagenzi babo gukora ubukangurambaga no gukemura ibibazo by’abo bayobora, cyane cyane ibijyanye n’umutekano.

Ubwo bukangurambaga ni ubujyanye no gushishikariza abo bayobora gahunda za Leta nk’umuganda, igitondo cy’ababyeyi (ahandi bita umugoroba w’ababyeyi) n’ubuhinzi n’izindi gahunda zigenwa na Leta.

Ubwo bukangurambaga bunajyanye no gushishikariza abo bayobora kwitabira ubwisungane mu kwivuza, uretse ko iki gikorwa cyo abakuru b’imidugudu bo muri Gishamvu bagisangiye kuko muri uyu murenge ubwitabire ari 100% igihe cyose mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu abahawe ishimwe ari abakuru b’imidugudu, hakaba nta mukuru w’akagari watekerejweho, Ruti Bizimana yagize ati “ni bo begereye abaturage mu bijyajye n’ubukangurambaga, mu kubegera, mu gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano. Ni bo pfundo nyakuri ry’ubuzima bw’imiyoborere myiza.”

Kubaha impano byo ngo ni uburyo bwo gutuma na bagenzi babo baharanira ishyaka ryo kuzaba aba mbere ubutaha.

Abahawe impano z’ishimwe barabyishimiye. Umwe muri bo yagize ati “ kuba muduhembye turi abayobozi b’imidugudu, tugiye gukaza umurego kugira ngo tuzongere tube aba mbere mu Karere ka Huye. Kandi n’abandi bagenzi banjye batabashije kubona ibihembo na bo bagomba gukorana umurava bagatera imbere, ubutaha nabo bakazabahemba.”

Marie Claire Joyeuse


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles