
huye ,performance,contracts, activities,presentation sectors,people,leaders, improvement ,partnership
Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2015 ubwo bamurikaga ibyo bagezeho mu murenge wabo nibwo bagaragaje uku kutishimira umwanya wa kane mu mirenge 14 igize akarere ka Huye bajeho mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015.
Mu mihigo yo kuva mu mwaka wa 2012-2013 ndetse n’uwa 2013-2014 bari aba mbere ariko mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015 basubira inyuma baza ku mwanya wa kane mu mirenge 14 igize akarere ka Huye.
Migabo Vital, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye yavuze ko kuba bari bazwiho kwesa imihigo buri mwaka ariko uyu mwaka wa 2014-2015 ukababera ibamba ari ibintu bibabaje ku buryo bagomba guhindura imikorere.
Uyu muyobozi w’umurenge wa Kinazi yavuze ko kuba barasubiye inyuma mu mihigo bidasobanuye ko baretse gukora neza.
Yunzemo agira ati: “Twahanitse indi mirenge mu mihigo nayo irakora cyane twe dukomeza kwibwira ko amazi akiri yayandi ariko ubu twiteguye kwadukana imikorere mishya tugasubira ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016”.
Bamwe mu baturage bari muri iri murikabikorwa nabo bagaragaje ko kuba barasubiye inyuma mu mihigo ari inkuru ibabaje gusa batanga icyizere ko bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’umurenge wabo bakawufasha mu kongera kwesa imihigo.
Bimwe mu byo abaturage bavuga ko byaba byaratumye umurenge wa Kinazi usubira inyuma ngo ni izuba ryacanye igihe kinini maze baze bagacika intege zo gukora.
Usibye ingamba nshya abaturage n’ubuyobozi bw’umureenge wa Kinazi bavuga ko bafite mu gutuma basubira ku mwanya wa mbere bahozeho mu mihigo, banishimiye ko akarere ka Huye umurenge wabo ubarizwamo kabaye aka mbere mu mihigo yo ku rwego rw’Igihugu.
Abafatanyabikorwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze bagize uruhare mu gutuma akarere ka Huye kesa imihigo umurenge wa Kinazi abahakorera wabahembye ibyemezo by’ishimwe.