
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo KANGWAGYE Justus asaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa kujya bakorana neza
Akarere ka Rulindo kakoranye inama n’abafatanyabikorwa (NGOs) n’inzego z’ibanze, tariki 24/10/2015 igamije kunoza imikorere n’imikoranire yabo n’inzego zibanze.
Ubusanzwe abafanyabikorwa bakoranaga cyane n’urwego rw’akarere, ugasanga inzego zo hasi mu mirenge, mu tugari no midugudu ntibazi neza ibikorwa bikorewa aho bayobora cyangwa bamwe banabimenya ntibamenye n’uko bikorwa ngo babikurikirane, ahubwo abafatanyabikorwa bagakora uko babyumva.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo KANGWAGYE Justus wari uyoboye iyo nama , yavuze ko hashingiwe ku isuzuma ryakorewe abafatanyabikorwa ko basanze hari abajya gukorera mu mirenge, mu tugari, no mu midugudu ariko abahayobora ntibamenyeshwe, ubundi ugasanga hari n’bandi bafatanyabikorwa bemera ibikorwa bazakora mu byo baba baremereye akarere ariko umwaka ukarinda urangira ntacyo bakoze.
Umukozi mu karere ka Rulindo ushinzwe abinjira n’abasohoka HATEGEKIMANA Jean Claude yavuze ko iyi nama y’abafatanyabikorwa igamije gushishikariza abayobozi b’inzego z’ibanze nabo kugira uruhare mu bikorwa abafatanyabikorwa bakorera abaturage bayobora, bakanabikurikirana.
KANGWAGYE yavuze ko bafashe ingamba zo kujya akarere gafatanya n’inzego zibanze cyane cyane kubera ko ibikorwa byose n’ubundi bikorerwa umuturage, bakajya bahanahana raporo z’ukuntu ibikorwa biri gukorwa kandi abayobozi b’akarere nabo bakabikurikirana kandi bagakora isuzuma ry’aho ibikorwa bigeze buri mezi ane kugirango birinde kuzasanga nyuma y’igihe hari ibitarakozwe cyangwa bigakorwa ariko ntibikorwe neza.