Kuri uyu wa 01 Ukwakira, 2015 umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyagatare yabwiwe ko ubuyobozi butoteza abayifasha kurwanya abarembetsi.
Iyi nama nyunguranabitekerezo yahuje umuyobozi mukuru wa polisi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge igize akarere ka Nyagatare ndetse n’abamotari. Hareberwaga hamwe icyakorwa kugira ngo ibyaha bicike mu karere ka Nyagatare. Ibyaha byagarutsweho cyane nk’akarere gahana imbibe na Uganda ndetse na Tanzaniya, ni ibiyobyabwenge nk’inzoga ya Kanyanga na chief waragi.
Abayobozi bari muri iyi nama beretswe abantu 5 bafatiwe ibintu bitandukanye. 3 bafatanywe inzoga ya Kanyanga bayihetse kuri moto, umwe akaba yarafashwe atanga ruswa kuko yari yahetse abantu barenze umwe kuri moto, undi nawe atuka umupolisi wari umuhagaritse. Bose basabye imbabazi mu ruhame ko batazongera kugaragarwaho amakosa nk’ayo bafatiwemo. IGP Emmanuel Gasana avuga ko we atababarira abantu bakora ibyaha byo kwicisha abantu ibiyobyabwenge cyangwa gusuzugura inzego z’umutekano cyangwa iza Leta. ngo polisi ishinzwe kugenza ibyaha, igashyikiriza dossiers inkiko ntitanga imbabazi. Agira ati “ Igihugu kigendera ku mategeko, abaturage ntibasuzugura ubuyobozi kuko abo baba ari abanzi b’igihugu. Abicisha abandi ibiyobyabwenge bagomba guhanwa.”
IGP Emmanuel Gasana umuyobozi wa polisi y’igihugu yavuze ko ibiyobyabwenge ari umwanzi w’igihugu. Ngo buri mwaka abantu ibihumbi 12 polisi ibageza mu nkiko bakurikiranyweho icyaha cyo kwinjiza, gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge. Buri mwaka ngo abantu 300 bapfa bazira impanuka, abandi ibihumbi 2 bakazikomerekeramo.
Agaruka ku mwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko munsi abantu ibihumbi 80 batwarwa n’abamotari. Uyu mwuga ngo ni mwiza kuko utunze abawukora. Gusa ngo abashora moto zabo mu iyinjizwa ry’ibiyobyawenge barawusuzuguza cyane. Ngo moto izongera gufatirwa mu makosa nk’ayo izajya ifungwa amezi 4. N’ubwo abamotari bashinjwe kuba aribo batwara cyangwa rimwe na rimwe bakayobora abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, nabo basabye ko icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo byabazwa abayobozi b’ibanze. Ngo bicururizwa mu midugudu bikaba ari naho binywererwa. Ngo abayobozi b’imidugudu n’utugari ahanini baba baziranye n’abarembetsi cyangwa abafutuzi cyangwa se ababicuruza. Ikindi ngo utwara moto wese ntakwiye kwitiranywa n’ukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu.
Ubwo aheruka kugaragaza y’ibyaha mu karere ka Nyagatare, Superintendent Pierre Tebuka, uyobora polisi muri aka karere hari kuwa 21 Nzeri uyu mwaka, yavuze ko mu mezi 2 ashize gusa hamaze gufatwa abantu 256 bazira ibiyobyabwenge, amafaranga miliyoni 17.703.000 bari babiranguje ba nyirayo barayahomba.
Ibiyobyabwenge byafashwe cyane ni litiro 2461 za Kanyanga n’amakarito 360 ya Chief Waragi byose bifite agaciro ka miliyoni 12 703 000. Hari kandi ibiti bya Kabaruka cyangwa imishikiri bituruka mu Bugesera bifite agaciro ka miliyoni 5 nabyo bigomba gutwikwa. Hamaze gufatwa moto 46 zikoreye ibiyobyabwenge. Izi moto banyirazo bagomba gucibwa amande kugira ngo bazisubirane. Abantu 126 babifatiwemo ubu bamaze gukatirwa n’inkiko naho 130 bakaba bagitegereje gukatirwa.
Superintendent Pierre Tebuka, umuyobozi wa polisi sitasiyo ya Nyagatare, avuga ko ibyaha byakozwe byose birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu uko 120 byose ari ingaruka z’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ubwo yagaragazaga uko umutekano wifashe mu ntara y’iburasirazuba, CSP Emmanuel Karasi uyobora polisi muri iyi ntara, yavuze ko ahanini ibyaha byagaragaye ibyinshi bishingiye ku businzi. Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kurwanya ubusinzi mu baturage. Ngo usanga mu gitondo cya kare abaturage bari mu kabari, bakakavamo bajya gukora ibyaha. Ikindi kompanyi zitwara abagenzi mu modoka nini, zasabwe kugenzura umushoferi mbere y’uko atwara abantu kuko ngo akenshi byagaragaye ko bakora impanuka kubera umunaniro. Rimwe na rimwe ngo hari n’abo biba bigaragara ko baraye mu tubari, bugacya batwara.
Bamwe mu bafatanya na polisi mu kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge batanga amakuru y’ababicuruza ngo babangamiwe n’ubuyobozi.
Ntawiheba Jean de Dieu atuye mu kagari ka Gakirage, umurenge wa Nyagatare. Avuga ko amaze imyaka 3 afatanya n’inzego za polisi mu gufata abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bita abarembetsi cyangwa abafutuzi. Hashize igihe gito ngo abarembetsi bamuteye iwe mu rugo na mugenzi we babasenyera amazu. Ngo barafashwe barafungwa ariko mu gihe gito bararekurwa. Ikibazo cy’ingutu ubu ngo gihari ni uko ubuyobozi bw’akagari nabwo ngo bumumereye nabi ngo yishije abaturage inyota. Agira ati “ Turi 2 dutanga amakuru ku bacuruza n’abinjiza ibiyobyabwenge. Abarembetsi baraje badusenyera amazu, ubuyobozi bwose burabizi. Ariko ubu ikibabaje ubuyobozi bw’akagari nabwo butumereye nabi ngo abaturage inyota irabishe kubera twe.”
Abazwa na guverineri w’intara y’ibirasirazuba, madame Odette Uwamariya, Rudatinywa Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakirage, yahakanye ko atigeze aziza uyu muturage amakuru yatanze. Gusa yemeye ko yamenye ko abarembetsi bamusenyeye ku manywa y’ihangu ariko we akabimenya impita gihe. Ngo ababateye bakabasenyera ni abarembetsi baturuka mu murenge wa Rukomo. Ngo icyo ubuyobozi burimo gukora ni ukurindira umutekano aba batanze amakuru kugira ngo batongera kugirirwa nabi.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba madame Uwamariya Odette yavuze ko niba hari abatanga amakuru bakabizizwa ubuyobozi bugomba kwirengera ingaruka zabyo. Ubuyobozi ngo buberaho kurinda umuturage no kumuteza imbere. Yemeza ko nibasanga ubuyobozi bw’akagari hari aho buhuriye no gufatanya n’abarembetsi buzirengera ingaruka. “ Nidusanga koko wowe muyobozi ufatanya n’abarembetsi guhohotera uwatanze amakuru, ubwo nizere ko uzaba utakiri umuyobozi. Uzisezerere ubwawe kuko ntawakwihanganira imyifatire nk’iyo.” Guverineri Odette Uwamariya.
Komiseri mukuru wa polisi y’igihugu Emmanuel Gasana yavuze ko iki kibazo agiye kukikurikiranira kuko bidakwiye ko uwatanze amakuru abizizwa. Ngo ibi ntibyemewe mu gihugu kigendera ku mategeko kandi gishaka kurinda abaturage bacyo gusarikwa n’ibiyobyabwenge. “ Ntabwo bishoboka ko uwatanze amakuru yahohoterwa gutyo. Ndabyikurikiranira birakemuka. Igihugu nk’iki ibi ntibyabaho.” IGP Emmanuel Gasana.
IGP Emmanuel Gasana akomeza asaba inzego z’ubuyobozi ndetse n’abamotari ubufatanye kugira ngo abatwara ibiyobyabwenge bagirwe inama hakiri kare. Ngo bashobora guhindura imyifatire bagiriwe inama. Gusa ngo kubareka bagomeza kubikora ejo bagafatwa bagafungwa ayo bashoye yose bakayahomba, nabyo ngo ni ukubahemukira. Yemeza ko nta cyiza cy’ibiyobyabwenge kuko uretse kwangiza ubwonko bw’ubikoresha, ubicuruza nawe ahura n’ibihombo hiyongereyeho igifungo. Ngo gukira birashoboka kuko hari imirimo myinshi kandi na Leta ihora ihanga imishya yafasha buri wese kwikura mu bukene.