Abagize inama njyanama y’akarere ka Ngororero bavuga ko bishimiye ndetse batewe ishema n’uburyo akarere kabo kesheje imihigo y’umwaka ushize.
Kuri uyu wa 29 Nzeli 2015, abagize inama njyanama y’akarere ka Ngororero bashimiye komite nyobozi y’aka karere uburyo yesheje imihigo umwaka ushize, ndetse bababwira ko batewe ishema n’imyitwarire y’akarere ku rwego rw’Igihugu.
Bigenimana Emmanuel, perezida w’inama njyanama y’aka karere akaba avuga ko hashize imyaka igera kuri 6 akarere kabo kagenda kazamuka. Avuga ko katangiriye ku mwanya wa 28 ariko ubu kakaba kageze kuwa 3 kadasubiye inyuma na rimwe.
Mu gushimira intambwe ikomeye akarere kateye, Bigenimana yanasabye umuyobozi wako Ruboneza Gedeon gusangiza abajyanama ibanga rikoreshwa mu kwesa imihigo.
Ruboneza avuga ko gukorera hamwe nk’ikipe, ubufatanye na ba rwiyemezamirimo, inama z’Inama njyanama, ubwitange bw’abakozi by’umwihariko abo mu bikorwa remezo, abaturage basobanukiwe imihigo nk’abagenerwabikorwa ngo ni bimwe mu byatumye aka karere kitwara neza.
Ku birebana n’imihigo y’uyu mwaka, nayo yongeye kumurikirwa inama njyanama. Birorimana Jean Paul, umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi avuga ko ibikenewe byose bihari kugira ngo imihigo y’uyu mwaka izagerweho uko yateguwe ndetse babe bafata umwanya wa mbere mu gihugu.
Mu gihe habura igihe gito ngo hatorwe inama njyanama isimbura iyariho, Perezida w’Inama njyanama yemeje ko inama njyanama ayoboye itazaraga ibibazo byananiranye izayisimbura.
Avuga ko ariyo mpamvu yasabye nyobozi y’akarere gukora ibishoboka byose ibibazo bikunze kugaruka nk’icy’uruganda rw’imyumbati rudakora, ibikorwa remezo bidakoreshwa ibyo byagenewe, kutagira amazi meza ahagije n’ibindi byabonerwa ibisubizo mbere y’impera z’ukwezi k’ukuboza.
Bigenimana kandi avuga ko mu mpera z’uko kwezi, njyanama yifuza ko imihigo yose nibura yazaba igeze ku gipimo cya 50%, mu gihe hazaba habura amezi 7 ngo umwaka w’imihigo urangire.