
Gatera Ildephonse hagati ya Mukaruhigi Evelyne na Kiza Ladislas basezeye kubukene babikesha gahunda y’ubudehe
Ubudehe bwazamuye benshi bubakuye mu cyiciro cy’abatishoboye none ubu bageze kugaciro ka Miliyoni 2 mu mitungo yabo babikuye ku mafaranga ibihumbi mirongo itanu gusa bahawe muri gahunda y’ubudehe.
Bamwe mu baturage biteje imbere binyuze muri gahunda y’ubudehe baremeza ko batakibarirwa mu cyiciro cy’abatishoboye kuko bamaze kwiteza imbere mu mibereho yabo ya buri munsi.
Gatera Ildephonse utuye mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Nyamiyaga wo mu karere ka Gicumbi atangaza ko bamuhaye inkunga y’ibihumbi 50 nk’umuturage w’icyitegrerezo muri ako kagari ariko ubu ageze kubutunzi bufite agaciro ka miliyoni 2.
Ati “ nari mubaturage bakennye kurusha abandi ariko nshoboye gukora ikibazo narimfite n’ubushobozi ariko aho bampereye amafaranga ibihumbi 50 nabashije kwiteza imbere.
Ayo mafaranga yayaguzemo ihene eshatu zirororoka maze aza kuguramo inka imwe y’inyarwanda nayo itangira kumuha ifumbire n’amata kandi nayo irororoka ubu akaba yoroye inka 3 za Kijyambere.
Nyuma yo kubona ifumbire n’amata yakoze n’amaterasi y’indinganire akajya ayafumbira maze umusaruro ukomoka kubuhinzi uriyongera.
Mukaruhigi Evelyne we yemeza ko gahunda y’ubudehe iyo itamugeraho aba afite imibereho mibi n’abana be kuko yari abayeho nabi cyane ariko nyuma yo kumuha inka ubu afite ubuzima bwiza.
Bimwe mubibazo byakemutse harimo ikibazo cy’imirire mibi y’abana be, ubu abana bameze neza babasha kwambara inkweto, kubabonera ibikoresho by’ishuri, bariga neza, ndetse arahinga akeza kubera ko yabonye ifumbire ikomoka kuri iyo nka.
Kiza Ladislas we yemeza ko itungo rigufi ry’ingurube bamuhaye muri iyo gahunda ryatumye abasha gukora amaterasi y’indinganire ubu akaba ntakibazo cy’inzara kikirangwa murugo rwe.
Asanga gahunda y’ubudehe ikomeje yazatuma abanyarwanda bose bava mu bukene burundu.