Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubavu : basuzumye ibituma bataba abambere mu mihigo

$
0
0

Rubavu

Njyanama y’akarere ka Rubavu yafashwe imyanzuro izabafasha kuza mu ba mbere mu mihigo mu mwiherero wo kwiga igituma batesa imihigo neza.

Kuva uturere twashyirwaho 2006, umwaka wa 2015 nibwo akarere ka Rubavu kaje mu mwanya wa 15 ufatwa nk’uwahafi, mu gihe mu yindi myaka kagize imyanya iri inyuma.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Mbarushimana Nelson, avuga ko hari ingamba zafashwe mu mwiherero w’iminsi ibiri watangiye tariki ya 17 Nzeri 2015 kugira ngo bazashobore kuza mu myanya ya mbere mu mihigo y’uturere kuko inzitizi zariho bazishakiye ibisubizo.

« Twasanze abakozi batari bacunzwe neza ndetse ntibakurikiranwe bigatuma badashyira mu bikorwa inshingano zabo, none harafashwe ingamba kuburyo abatazajyana n’umuvuduko mu kwihuta mu mirimo iteza imbere akarere batazaguma mu karere.»

« Ibindi byatudindije ni abayobozi batita ku nshingano mu gukurikira abo bayobora ndetse no gucikamo ibice kandi twizera ko bitazasubira, ahubwo buri wese akita kunshingano zifasha akarere gutera imbere. »

Mbarushimana ngo ibibazo akarere kari gafite birimo kugira imyenda myinshi yatewe no kutishyurira abakorera akarere, bigatuma badakorera igihe, naho bimwe mu bikorwa byamaze igihe byaradindiye nk’imihanda mu mujyi wa Gisenyi ngo mu mpera za 2015 izaba yarangiye.

Avuga ko inzibutso zituzuye igihe cyo kwibuka kizagera zarujujwe kuko akarere kagaragaje ko gafite ubushobozi. Ibibazo by’isoko rya kijyambare rya Gisenyi riri mu manza ngo bategereje ko inkiko zigaraganza inzira ikibazo cyacyemukamo kuko abarihawe byaciye mu nzira zitemewe.

Ikibazo cya Mukamitari Adrien ugomba guhabwa ikibanza n’akarere ka kamwongera miliyoni 582 ngo bari mu mishyikirano y’uko yakwishyurwa.

Mufuruke Fred ushinzwe imiyoborere muri Minaloc witabiriye umwiherero, avuga ko akarere ka Rubavu kangijwe no kugira abayobozi badashyira hamwe bigatuma ibyo bateganya bidashyirwa mu bikorwa.

Atanga inama ko kugira ngo akarere gashobore kwesa imihigo bagomba gukorera hamwe mu kwegera umuturage mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles