Abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Nyaruguru barasabwa gaha agaciro no gushyira mu bikorwa gahunda za .
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse ubwo yabaganirizaga mu nama ya komite mpuzabikorwa y’akarere ka Nyaruguru, yateranye kuri uyu wa 17 Nzeri 2015.
Muri iyi nama byagaragaye ko hari gahunda za leta zinyuranye zidindira, kubera ko abayobozi b’ibanze baba bazishyizemo imbaraga nke, ndetse bakanagaragaza kutigirira ikizere.
Mu zagaragajwe zidashyirwa mu bikorwa neza harimo na gahunda yo gushyira abaturage mu bwisungane mu kwivuza ,kugeza ubu bigaragara ko ikiri hasi cyane muri aka karere.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse aganiriza aba bayobozi yagarutse kuri izi gahunda zidashyirwa mu bikorwa neza , agaragaza ko aho zigenda biguru ntege akenshi bituruka ku bayobozi baba batazigize izabo bakabikora ari nko kurangiza umuhango.
Yagize ati:”Icyo utemera ko wageraho ntiwakigeraho kubera ko ntiwanashyiramo ingufu ngo ukigereho.Nituvuga ibingibi by’ ubwisungane ntuvuge ngo ni ibyo Guverineri avuga ntazi uko bivuna,…Nuvuga gutyo ntabwo uzapfa ubigezeho”.
Aha Guverineri Munyantwari yabibukije ko aribo bayobozi aho bari, kandi ko aribo bagomba gufata ibyemezo ku ishyirwa mubikorwa rya gahunda za leta, kandi bakabikora bagendeye ku bitekerezo by’abo bayobora.
SEKAMANA Viateur umukuru w’umudugudu wa Kabere ho mu murenge wa Nyabimata, avuga ko we na bagenzi be biyemeje kujya gushyira mu bikorwa impanuro bahawe kugirango iterambere ry’abo bayobora ribashe kugerwaho.
Ati:”Mu mpanuro baduhaye, ikinyubatse ni uko ngomba kugenda ngakora ibishoboka byose kugirango gahunda za leta zose zishyirwe mu bikorwa”.
Uretse ikibazo cy’ibipimo by’abaturage bari mu bwisungane mu kwivuza bikiri hasi kandi, zimwe muri gahunda zagaragajwe nk’izigenda gahoro harimo ikibazo cy’isuku nke ikigararara kuri bamwe mu baturage, aho ndetse ngo hari n’abakirarana n’amatungo mu nzu.