Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe: Umurenge wa Musaza niwo wa mbere mu mihigo

$
0
0
Abenshi mu baturage b’umurenge wa Musaza baganiye na Kigalitoday bavuga uko bakiriye iyo ntsinzi.

Abenshi mu baturage b’umurenge wa Musaza baganiye na Kigalitoday bavuga uko bakiriye iyo ntsinzi.

Mu mihigo 2014/2015 mu karere ka Kirehe abaturage b’umurenge wa Musaza barishimira umwanya wa mbere mu mihigo bakemeza ko batazawurekura.

Ni mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Kirehe yateranye kuwa 15 Nzeri 2015 aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 12 basinyiye imihigo ya 2015/2016 hanatangazwa uko imihigo y’uyu mwaka yeshejwe.

Nyiramahoro Théopiste aragira ati “twakiriye neza umwanya wa mbere, twarawuharaniye kandi ntituzawurekura dufite ingamba zo gukaza ibikorwa tugahora imbere”.

Avuga ko ibanga ari ubufatanye bw’abaturage ati “ buri muturage yuzuza inshingano ze kandi umuntu wese ugaragaza ubushobozi arakoreshwa akabyazwa umusaruro, ikindi ni ukurinda neza ibyo twagezeho”.

Rwabuhihi Pascal umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza avuga ko ubufatanye bwabaturage ariryo banga ryo kuza imbere ati“ impamvu yo kuba aba mbere ni ubufatanye bw’abaturage bagira ibintu ibyabo k’ubw’ibyo kwesa imihigo bikoroha”.

Akomeza agira ati “ubu tugiye guhura tujye inama buri wese ahabwe inshingano cyane cyane kubijyanye n’igihango cy’imihigo  tugume ku mwanya wa mbere”.

Guverineri Odette Uwamariya yashimiye abaturage b’umurenge wa Musaza kuba besheje imihigo neza asaba indi mirenge kuwigiraho ubutaha hakabaho kwikosora iyaje inyuma nayi ikaza imbere.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yavuze ko kweza imihigo bijyana n’ubufatanye ati“ ubufatanye ni ngombwa,uyu murenge wa mbere murebye neza mwasanga hari ubufatanye mu baturage n’abayobozi”.

Yakomeje avuga ko abayobozi barya abaturage badashobora kwesa nzeza imihigo ati“ hari abayobozi baka abaturage esansi ngo bakemure ibibazo nta n’igare bagira niho muri iyi minsi bamwe bari gukora nabi ngo manda irarangiye, ntawagira ubwoba bwa manda yarakoze neza”.

Yasabye abayobozi guhera k’umuyobozi w’intara kumanuka bakegera abaturage bakabafasha kwiteza imbere.

Imirenge itatu ya mbere niyo yahawe ibikombe ibimburiwe na  Musaza yagize amanota 79 hakurikira Gatore umurenge wa gatatu uba Nasho mu gihe umurenge wa nyuma ari Nyamugari n’amanota 71.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles