Mu karere ka Gicumbi hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 640 inakangurira urubyuruko kubireka kuko bibangiriza ubuzima .
Tariki ya 10/9/2015 mu murenge wa Byumba polisi ikorera mu karere ka Gicumbi ifatanyije n’urubyiruko mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge urubyiruko rwatangaje ko rumaze gusobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira ku buzima bwabo.
Hakorima Isdore avuga ko aho bazajya bamenya ko binjije ibiyobyabwenge bazajya bahita batanga amakuru kugirango babikumire bityo byoye gucuruzwa rwihishwa.
Hakorima kandi asanga ibiyobobyabwenge aribyo biza kwisonga mu guhungabanya umutekano kuko uwabinyoye usanga aba yabaye nk’umusazi agateza ibikorwa by’urugomo muri bagenzi be.
Zimwe mu ngaruka z’ibiyobyabwenge bigira ku buzima bw’abantu harimo kuba byangiza ubwonko bw’umuntu bigatuma atagira icyo yimarira mu buzima bwe nk’uko Chief Inspector Munyabarenzi Heriman uhagarariye polisi mu karere ka Gicumbi yabitangaje.
C.I Munyabarenzi yasabye abaturage ko batagomba kugira impungenge zo gutanga amakuru batinya ko abinjiza ibiyobobyabwenge bya kanyanga babikura mu gihugu cya Uganda babahohotera.
Aha yibukije ko ubu umutekano w’abaturage urinzwe neza ku buryo hagize n’umuhohotera yashyikirizwa ubutabera.
Hitimana Christine n’umuhinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Byumba yasobanuriye urubyiruko ko ibiyobyabwenge nubwo byangiza ubuzima bw’ababinywa bihanwa n’amategeko kuko uwo babifatanye abinywa cgangwa abicuruza ahanishwa kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ubihumbi 50 kugera ku bihumbi 500 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.
Abaturage basabwe ubufatanye mu gukumira ibiyobyabwenge batunga agatoki uwabyinjije ndetse bagatangira amakuru ku gihe kugirango bicike burundu muri aka karere karangwamo umutwe wiyise abarembetsi uyinjiza uyikuye mu gihugu cya Uganda.