Inama njyanama y’akarere ka Rutsiro yateranye ku wa 09 Nzeli 2015 ikaba yanenze umwanya akarere kabonye mu mihigo umwaka ushize.
Inama nyanama yanenze uko akarere kitwaye nyuma y’uko abanyamabanga nshingwabikorwa barahiriye kuzesa imihigo umwaka wa 2015-2016, njyanama ikaba yavuze ko umwanya wa 23 akarere kabonye atari mwiza isaba ko hajya hahigwa ibishoboka.
Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro Sayinzoga Jean yagize ati ”umwanya akarere kabonye ntushimishije kuko ibyo bahize batabigezeho.turasaba nkka njyanama ko bakisubiraho uyu mwaka kandi n’ubwo aba bayobozi b’imirenge bamaze guhiga twifuza ko bajya bahiga ibishoboka ”.
Abanyamabanga nshingwabikorwa nabo ngo babona koko umwanya akarere kabonye koko udashimishije ariko ngo uyu mwaka bagiye gukora cyane ku buryo bashyira akarere ku mwanya mwiza.
Niyodusenga Jules umuyobozi w’umurenge wa Mushonyi yagize ati” nibyo ntitwabonye umwanya mwiza nk’akarere ariko nk’uko tumaze guhiga tugiye gukora cyane ku buryo uyu mwaka tuzaza mu turere nibura 3”.
Naho Tharcisse Niyonzima uyobora umurenge wa Nyabirasi nawe ntashima umwanya akarere kabonye ariko akavuga ko ahubwo bitewe n’ingamba bafashe no kuza ku mwanya wa mbere bishoboka kandi ngo bazabigeraho bafatanyijen’abaturage.
Umuyobozi w’akarere Gaspard Byukusenge avuga ko hafashwe ingamba ku buryo abayobozi b’inzego z’ibanze bazakurikiranwa ngo harebwe niba bubahiriza imihigo baba bahize.
Umuyobozi w’akarere Gaspard Byukusenge avuga ko hafashwe ingamba ku buryo abayobozi b’inzego z’ibanze bazakurikiranwa ngo harebwe niba bubahiriza imihigo baba bahize.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ni nko kuba abafatanyabikorwa babatenguha ndetse n’amafaranga ava ku karere atinda,gusa nabo ubwabo bavuze ko hari imihigo iba isaba ubukangurambaga bamwe muri bo ntibabaukore.