Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi, ubwo yasuraga abatuye inkambi ya Kigeme, yabasabye kwirinda amacakubiri bagashyira hamwe, kuko asenya ntiyubake.
Mu biganiro minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi yagiranye n’impunzi zihagarariye izindi mu nzego zitandukanye, kuri uyu wa 7 Nzeli 2015, yasabye ko impunzi zigomba kwirinda amacakubiri ko bose bafatwa nk’impunzi badafatwa nk’abavuye mu duce dutandukanye.
Nkuko bamwe mu mpunzi babitangaje, amacakubiri yaba aturuka ku mpamvu z’uko impunzi zakirwa mu Rwanda zari zivuye mu duce dutandukanye, bigatuma hari abashaka kwicamo ibice bakurikije aho baturutse, gusa bakaba bamenyeshejwe ko kubutaka bw’U Rwanda kiziririzwa.
Madame Seraphine Mukantabana, Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi yatangaje ko amacakubiri ari ikintu gikomeye cyane leta y’U Rwanda idashobora kwihanganira ko impunzi zifatwa kimwe kandi uzashaka gucamo ibice bagenzi be hari amategeko amuhana.
Yagize ati “Icyo tubwira impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme, no mu zindi nkambi dufite, ni uko mu Rwanda ibintu byaganisha mu ivangura iryo ari ryo ryose, ryaba rishingiye ku moko, aho umuntu akomoka, igitsina cye, tubyamaganira kure, uwo bizongera kugaragaho azataha iwabo”
Elisabethi Nyirakibibi, ahagarariye impunzi, atangaza ko nyuma yo guhabwa impanuro zitandukanye no kumva ko bakwiye gukurikiza amategeko igihugu cyabakiriye gikurikiza, bagiye gufatanya n’izindi mpunzi muri rusange kurwanya ivangura.
Yagize ati “Tugiye kuvugurura nukuri ku buryo ibi bintu bitazongera kugaruka, buri wese nabona mugenzi we amwibonemo, ibi bintu turabirwanya mu nzego zose guhera mu midugudu kugeza no mubahagarariye abandi.”
Impunzi zikaba zasabwe gutahiriza umugozi umwe zishakamo amahoro n’umutekano kuko kuzana amacakubiri bishobora kuzigiraho ingaruka.