Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Umurenge wa Matyazo wahize indi mu muhigo

$
0
0
Basinye imihigo mishya

Basinye imihigo mishya

Mu karere ka Ngororero, umurenge wa Matyazo ukomeje kwiharira umwanya wa mbere mu kwesa imihigo ukaba ushimirwa imikorere myiza.

Mu myaka ibiri ishize, 2013-2014 ndetse na 2014-2015, mu karere ka Ngororero umurenge wa Matyazo niwo ukomeje kwegukana igikombe cy’imihigo, ndetse ukaba umaze imyaka 4 utajya hejuru y’umwanya wa 3. Ibi ngo bakaba babishimirwa na komite nyobozi y’akarere ka Ngororero.

Matyazo yahawe igikombe

Matyazo yahawe igikombe

Kuri uyu wa 2 Nzeli 2015, nibwo habaye igikorwa cyo kumenyesha imirenge uko yakurikiranye mu kwesa imihigo, ndetse inasinya imihigo mishya n’umuyobozi w’akarere. Umurenge wa Matyazo ukaba waraje ku mwanya wa mbere wikurikiranya n’amanota 91,1%.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Habiyakare Etienne, avuga ko uko kwitwara neza babikesha imbaraga bakoresheje kuva mbere kuko ngo insinzi itegurwa. Avuga ko we n’abakozi ayoboye bakorera hamwe, ariko bashyize imbere gukorana n’abaturage bya buri munsi kuko aribo bashyira mu bikorwa imihigo umurenge uba warahize.

Ifoto y’urwibutso

Ifoto y’urwibutso

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byatumye uyu murenge urusha iyindi ni gutoza abaturage bose kwizigamira ku mafaranga no guhunika imyaka, kwihutisha gahunda rusange nk’amashuli, imihanda n’ibindi kandi bikozwe n’abaturage ubwabo hamwe n’ibindi.

Mu kubashyikiriza igikombe, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon yishimiye uko imirenge yakoze uyu mwaka kuko inota rusange imirenge ihuriyeho ari 84.2%. gusa yanagaragaje ko atishimiye imirengeikunze kuza ku myanya ya nyuma nka kageyo, Kavumu na Ndaro.

Avuga ko hagiye gufatwa ingamba zo gushaka impamvu yabyo nkuko perezida wa Repibulika ubwo yatangaga ibikombe ku turere twa mbere mu mihigo yavuze ko uturere dukunze kuza mu myanya ya nyuma dukwiye kugaragaza impamvu tugafashwa.

Imirenge yo mu karere ka Ngororero yakurikiranye ku buryo bukurikira; Matyazo , (Kabaya na Muhanda), (Hindiro na Muhororo), sovu, (gatumba na Ngororero), nyange, bwira, kavumu, ndaro, kageyo. Umurenge wa mbere urusha uwa nyuma amanota 20.4%.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles