Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyabihu: Ikibazo cy’umutekano muke cyavugutiwe umuti

$
0
0

Nyabihu Ikibazo cy’umutekano

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu Sahunkuye Alexandre avuga ko hafashwe ingamba zo gucunga umutekano kandi ko abaturage basabwa gufata iya mbere mu kuzikurikiza

Mu rwego rwo guca urugomo n’umutekano muke byakorwaga na bamwe mu bashumba n’urundi rubyiruko rwanywaga ibiyobyabwenge mu karere ka Nyabihu, hafashwe ingamba zikomeye mu nama z’umutekano zagiye ziterena muri aka karere.

Nk’uko Sahunkuye Alexandre umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu abivuga,ibibazo by’umutekano muke ahanini byakururwaga n’ubusinzi n’urugomo. Bikaba byarakunze kuboneka mu mezi ya Nyakanga na Kanama muri uyu mwaka.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo,hashyizweho inzu yiswe”Transit Center”yubatse mu murenge wa Karago,aho urubyiruko n’abandi bagaragaragaho izo ngeso mbi z’urugomo no kunywa ibyobyabwenge bakusanyirizwa,bakigishwa imico myiza,kureka ibiyobyabwenge ndetse bagahabwa n’izindi nyigisho zijyanye n’indangagaciro zakagombye kuranga Umunyarwanda.

Ku ikubitiro abagera kuri 200 nibo bajyanwe muri iyo nzu yo kwigishirizwamo ya Karago. Abo 200 bakaba baraturutse mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyabihu,nyuma yo kugaragara ku rutonde rwagiye rukorwa na buri murenge rw’abakunze guteza umutekano muke.

Aba bagaragayeho kunywa ibiyobyabwenge no guteza umutekano muke mu karere ka Nyabihu,bakaba barigishijwe ukwezi kose. Abagera kuri 30 muri bo boherezwa I Wawa abandi bamaze kwigishwa neza no gusubira ku murongo,boherezwa iwabo. Iyi nzu ikazakomeza gufasha akarere mu kugorora abantu nk’abo bagaragaraho guteza umutekano muke mu baturage.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Sahunkuye Alexandre  avuga ko  abagororewe muri iyo nzu ,bagahabwa amasomo y’uko bakwitwara bagiye batanga ubuhamya ku bandi ,bwatumye n’abari bafite gahunda z’urugomo no guteza umutekano muke babihagarika,ari nayo mpamvu kugeza ubu, ibi bibazo byakemutse ku buryo bitakimeze nka mbere.

Kugira ngo umutekano urusheho gusagamba n’urugomo rucike burundu,abaturage bakaba basabwa kuba umusemburo wo gucunga umutekano aho batuye ndetse no kubahiriza amabwiriza yashyizweho na njyanama cyane kubijyanye n’igihe cyo gufungura no gufunga utubari. Impamvu ni uko byagaragaye ko ubusinzi nabwo bugira uruhare runini mu guhungabanya umutekano. Utubari tukazajya dufungurwa nyuma y’akazi kandi tugafungwa kare saa mbiri z’ijoro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba avuga ko ibiyobyabwenge byahagurukiwe kandi ko abazafatwa babicuruza,babikora cyangwa babinywa bazajya bakurikiranwa n’inzego zibishinzwe. Abaturage bakaba basabwa kubigiramo uruhare no kuba umusemburo wo kurwanya ibiyobyabwenge ,ubusinzi n’urugomo bityo bakagira umutekano usesuye bakiteza imbere.

Mu mezi ya Nyakanga na Kanama 2012, akaba ariyo ahanini yakunze kubonekamo urugomo n’umutekano muke,aho habonekaga n’imfu zidasobanutse zakorwaga bitewe n’urugomo no kunywa ibyobyabwenge. Buri muturage akaba yarasabwe kubyirinda no gukorana n’inzego z’umutekano atanga amakuru igihe habonetse abakibitsimbarayeho.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles