Abatuye mu mirenge itandukanye mu karere ka Gisagara barasaba ko batavutswa amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame, kuko batifuza kugera mu cyerekezo 2020 batari kumwe n’uwiyemeje kuhabageza.
Mu mirenge ya Mukindo, Kigembe na Nyanza yo mu karere ka Gisagara, mu byo bahurizaho basaba abagize inteko ishinga amategeko, ni uko babafasha ingingo ya 101 igahindurwa bakabasha kuzongera gutorera perezida Paul Kagame izindi manda kugirango abageze kubyiza byose yiyemeje kubagezaho.
Uwantege Vestine umwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Mukindo aravuga ko iterambere ryo mu cyerekezo 2020 batangiye kurikozaho imitwe y’intoki kuko hari byinshi bigaragara bamaze kugeraho, bityo bakaba badashaka ko Perezida Kagame avaho batageranye aheza ari kuberekeza.
Ati “Viziyo 2020 turayikozaho imitwe y’intoki none ngo uyituganisheho ave ku buyobozi? Nibaduhe amahirwe yo gukomezanya na Perezida Kagame kuko ntarananirwa kandi aho atujyana ni heza, turacyamutezeho byinshi”
Ibi kandi byagarutsweho na Nzirumbanje Mariko utuye mu murenge wa Kigembe, avuga ko perezida Kagame ahagarariye kuri manda yagenewe, hari byinshi byasubira inyuma kuko bigaragara ko urugamba rw’iterambere yatangije rutararangira bityo akaba asanga amahirwe basaba yo gukomezanya urugamba nawe bakwiye kuyahabwa.
Abagore bo mu murenge wa Nyanza nabo bavuga ko ingingo ya 101 ibabangamiye cyane bagasaba ko yahindurwa cyangwa ikanavanwaho burundu aho kugirango ibabuze amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na perezida Kagame uri kubaganisha ku iterambere rirambye.
Nyiratabaro Veronika ati “Viziyo 2020 turayisatira none ngo umushoferi wacu uyituyoboyeho ni ahagarare? Ubwo se twaba tukiyigezeho? Paul Kagame ni akomeze atuyobore byibura izindi manda 2, uzashaka kumusimbura nawe azabanze atwereke icyo ateganya kutumarira”
Muri iyi mirenge Mukindo, Kigembe na Nyanza abaturage bagiye bitabira ibiganiro ku ngingo ya 101 y’itegeko nshinga barengaga 3000 muri buri murenge, abafashe ijambo bo bose bakaba barasabaga ko iyi ngingo yahinduka, Kagame akazahabwa izindi manda zirenze imwe.