Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Amasosiyete yunganira Polisi mu gucunga umutekano arakangarurirwa kunoza serivisi atanga

$
0
0

Amasosiyete yunganira Polisi mu gucunga umutekano arakangarurirwa kunoza serivisi atanga

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheihk Musa Fazil Harelimana,  kuwa 27 Nyakanga 2015 yavuze ko umwuga wo gucunga umutekano hakoreshejwe amasosiyete  ari mushya mu Rwanda  ukaba ukiyubaka kugira ngo ugere ku rwego rwo gutanga serivisi nziza.

Afungura  aya mahugurwa  azamara  iminsi ibiri agenewe   abayobozi  b’amasosiyete  acunga umutekano  ari kubera   mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu (NPC) riri mu Karere ka Musanze,  Minisitiri  Musa  Fazil  yabibukije  ko  akazi bakora kunganira  Polisi  y’igihugu  mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu ariko bigomba gukorwa ku buryo by’umwuga.

Nubwo  Minisitiri  atanenga  mu buryo bweruye  ubushobozi bw’abakora ako kazi  bafite bakomora mu myitozo bahabwa mbere yo gutangira akazi,    agaragaza ko  bakeneye  guhabwa ubumenyi bufatika bwabafasha gukora  neza akazi kabo.

Abakangurira gutanga serivisi nziza ku babagana kandi bakita ku mibereho myiza y’abakozi babo  dore ko abacunga umutekano ku bigo bitandukanye bataka ko bahembwa  amafaranga make atajyanye n’uko ubuzima buhagaze uyu munsi.

Agira ati “Mugomba gutanga serivisi nziza mukayitangira ahantu heza.  Abakozi bahemberwa ku gihe? Bahembwa neza? Byaba ari byiza muvuye hano mumaze kuganira muri forum… ubyanyu rimwe muzicare muvuge ngo hari amafaranga tutajya hasi mu guhemba kujya hejuru biremewe ariko kujya hasi ntibyemewe.”

Amasosiyete yunganira Polisi mu gucunga umutekano arakangarurirwa kunoza serivisi atanga

Ikibazo cyo guhemba amafaranga make bijyana n’uko abahabwa serivisi z’umutekano badaha agaciro  iyo serivisi bagatanga amafaranga make bikagira ingaruka no ku mushahara w’abakozi bakoresha; nk’uko bishimangirwa na Kashemeza Robert ukuriye ihuriro ry’amasosiyete acunga umutekano w’abantu n’ibintu.

Hari serivisi  z’umutekano  nko kurinda abantu ku giti cyabo,  gucunga umutekano  ahantu hahurira  abantu benshi  byagakozwe n’ayo masosiyete  ariko  kugeza ubu bikorwa na Polisi y’Igihugu kubera ubushobozi buke  bwayo.

Amasosiyete  atanga serivisi z’umutekano  ava mu bindi bihugu by’akarere  u Rwanda  ruhereyemo  na yo ubu  akorera mu Rwanda   nyamara   amasosiyete  abiri  gusa yo mu Rwanda mu 10  yemewe gukora  ni yo akorera mu Karere k’Afurika y’Iburasizuba.

Kugera  ku rwego  rwa kugura imbibi  bagakorera  mu bindi bihugu bisaba gutanga  serivisi nziza  kandi  n’abakozi babishoboye.  Icyakora,  ikigaragara  iyo mbogamizi y’ubushobozi  ikaba igihari.

ACP Basabose Denis ushinzwe amasosiyete  acunga umutekano muri Polisi y’Igihugu ashimangira ko bafite gahunda yo gutegura amasomo n’abazajya babahugura babishoboye bikazazamura ubushobozi bwabo.

Gucunga  umutekano  hifashishijwe   amasosiyete  byatangiye  nyuma y’i 1994  byatanze akazi ku bantu bagera ku bihumbi 15 harimo n’igitsina gore.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles