Bamwe mu batuye mu mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe baratangaza ko batifuza ko Perezida Kagame yakumirwa n’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ngo imubuze gukomeza kubayobora, nyamara kandi ngo ariwe wabasubije ubumuntu bari barabwambuwe.
Ubwo abagize ibyiciro by’abajyanama b’ubuzima, abajyanama b’ubuhinzi ndetse n’urubyiruko mu mirenge ya Nyabimata na Ruheru baganiraga n’abagize inteko ishinga amategeko ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 mu itegeko nshinga kuri uyu wa 30 Nyakanga, aba baturage bagaragaje ko Perezida Kagame ubwo yasuraga iki gice cyegereye ishyamba rya Nyungwe mu mwaka wa 1996 ataraba Perezida wa Repubulika, ngo ariwe wabahaye ikizere cyo kongera kwitwa abantu, ubundi ngo bari barabwambuwe.
Bavuga ko mu bihe bya mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ngo abatuye muri aka gace bitwaga abatebo, bakitwa abakiga ndetse n’andi mazina yatumaga batibona nk’abantu, ariko ngo aho perezida Kagame abasuriye abizeza ko nabo ari abantu nk’abandi .
Bampigire Samuel umujyanama w’ubuhinzi mu murenge wa Ruheru avuga ko abatuye muri aka gace bitwaga amazina atababereye, ndetse ngo bikavugwako batahiga ngo beze, nyamara ngo byarashobokaga yari imyumvire mike kuko ubu ngo byarashobotse.
Ati:”Iki gice cya Nshili kera twitwaga abatebo, bakavuga ngo dutunzwe n’impombo gusa. Ariko Perezida Kagame yaradusuye mu 1996 ataraba Perezida, atubwira ko agiye kutwigisha guhinga natwe tukeza, ubu ibikombe by’ubuhinzi birataha iwacu”.
Mugabushaka Dieudonne, umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Nyabimata avuga ko aba baturage bashingiye ku iterambere bamaze kugezwaho na Nyakubahwa perezida Paul Kagame, ngo bifuza ko yakomeza akabayobora kugirango bazagere no kubindi byinshi.
Ati:” Bagenzi banjye babivuze byose, none dushingiye kuri ibyo twumva mwakwandika ko perezida wa repubulika yemerewe gutorwa igihe cyose akibishoboye kandi abanyarwanda bakimwifuza”.
Visi Perezida w’umutwe wa sena Senateri Gakuba Jeanne d’Arc wari uyoboye abasenateri baganiraga n’aba baturage nyuma yo kumva ibyifuzo by’aba baturage yababajije niba ntawaba afite igitekerezo kinyuranye n’ibyo batanze, ariko abaturage bavuga ko ntawe.
Yabijeje ko ibi bitekerezo batanze byakiriwe neza kandi ko aribyo inteko ishinga amategeko izaheraho ifata umwanzuro ku ivugururwa ry’ingingo ya 101, abaturage bifuza ko ivugururwa.