Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Musaza: Ntawundi bifuza ko abayobora utari Perezida Kagame wabagejeje ku iterambere bakaba bajya Dubai

$
0
0

Musaza: Ntawundi bifuza ko abayobora utari Perezida Kagame wabagejeje ku iterambere bakaba bajya Dubai

Abaturage bo mu murenge wa Musaza bemeza ko bari mu ba mbere bandikiye inteko ishinga amategeko basaba ko ingingo ya 101 ivugururwa ngo bitorere Perezida Kagame wabagejeje ku iterambere aho abenshi basigaye bajya Dubai kugura ibicuruzwa ntacyo bikanga.

Babivuze kuwa 28 Nyakanga 2015 mu ruzinduko intumwa za Rubanda zagiriye mu murenge wa Musaza bumva ubusabe bw’abaturage ku ngingo 101 y’Itegeko nshinga.

Abo baturage barashimira Perezida Paul Kagame kuri byinshi byabagejeje ku iterambere harimo imihanda, umuriro w’amashanyarazi n’ubucuruzi bugatera imbere aho santere ya Nganda yagiraga imodoka eshatu mbere ya 1994 bakaba bageze kuri 28 zirimo n’imodoka nini za FUSSO ngo byose ni Perezida Paul Kagame.

Rurangwa Gadi ati“ kubera ibikorwa byinshi n’iterambere Perezida Kagame yatugejejeho turifuza ko ingingo ya 101 tukamuhundagazaho amajwi, hano i Nganda habaga imodoka 3 ariko ubu zigeze muri 30, abacuruzi ba Nganda turatega tukajya kwigurira za Fusso i Dubai murumva ko tubuze Kagame k’ubuyobozi kwaba ari ukunyagwa”.

Musaza: Ntawundi bifuza ko abayobora utari Perezida Kagame wabagejeje ku iterambere bakaba bajya Dubai

Yakomeje avuga ko mu murenge wa Musaza nta munyeshuri bigeze ariko ubu abize kaminuuza basaga 20 ngo kwiga mu mashuri abanza bakoraga urugendo rusaga ibirometero 15.

Ati “murebe namwe uburyo abana biga mu kirometero kimwe twaragenze ibisaga 15 , badepite mutuvuganire iyi ngingo ihinduke naho kuvuga ibya manda ninde wanga ibyiza abireba ?azatuyobore igihe cyose”.

Nyiramahoro Théopiste avuga ko umurenge wa Musaza ariwo wabimburiye indi mu gusaba ko ingingo y’101 ivugururwa bagatora Kagame.

Yavuze ko Perezida Kagame ahoza umutima ku baturage ba Musaza ati“Perezida ubwe yashimye ibikorwa byacu aduha imodoka ya miriyoni 40 n’ibihumbi 500 adukorera imihanda, aduha umuriro,amavuriro,amashuri  n’ibindi, azatuyobora igihe cyose akiriho.

Mukankiko Odette avuga ko Perezida Kagame yatekereje no ku bahinzi ati “Uyu mubyeyi ntacyo twamunganya, mpagarariye abahinzi bo mugishanga cy’Akagera yatumye abakozi ba MINAGRI ngo njye gusura abandi bahinzi muri Kenya numvaga bidashioboka ko umuntu yurira indege atarize, manda ye ni imyaka irindwi gukuba karindwi”.

Abadepite bakorera mu karere ka Kirehe: Hon Mujawamariya Berthe, Hon Rusiha Gaston na Hon Munyangeyo Théogène basezeranyije abaturage bo mu murenge wa Musaza ko ubutumwa bwabo bazabusohoza kandi ko ibisubizo bizabageraho mu gihe gito.

Servilien Mutuyimana


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles