Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rurembo: Perezida Kagame ni nk’imana y’ibitego: umuturage

$
0
0

Avuga ibigwi bya Perezida Paul Kagame n’impamvu yumva yabayobora ubuziraherezo,umuturage witwa Munyazikwiye Déogratias utuye mu Kagari ka Gitega mu murenge wa Rurembo mu karere ka Nyabihu,yavuze ko afata Perezida Kagame nk’imana y’ibitego.

Munyazikwiye akaba yarabitangaje kuri uyu wa 29 Nyakanga 2015,ubwo abadepite bari mu murenge wa Rurembo bumva ibitekerezo by’abaturage ku mpamvu banditse basaba ko ingingo y’101 yahinduka.

Rurembo: Perezida Kagame ni nk’imana y’ibitego: umuturage

Munyazikwiye afata Perezida Kagame nk’imana y’ibitego

Kuri Munyazikwiye ngo asanga Kagame yaratsinze ibitego byinshi. Ibi bitego akaba abivuga mu ngingo 4 z’ingenzi.

Ngo Kagame yatsinze ibitego mu rwego rw’ubukungu.Ati“uko Leta zagiye zisimburana,niwe wenyine watekereje ko abaturage bagomba kubona ibibatunga bihagije.

Yegereje abaturage uburyo bwo kubona imari,abashakira ibigo by’imari biciriritse akanabibegereza.Noneho kuko inka ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukungu,Perezida wa Repubulika ari mu bayobozi batekereje ko buri munyarwanda wese yagira inka mu rugo iwe,akayikuraho umusaruro ugomba kumutunga iwe,ikamwinjiriza n’amafaranga.”

Akomeza agira ati“ikindi gitego yagitsinze mu miyoborere myiza. Niwe warebye ko abaturage batagomba gukubita ingendo n’ingendo,yegereza abaturage ubuyobozi.Umuturage ufite ikibazo abona ukimukemurira byihuse.

Niwe wenyine wagaragaje politike isobanutse mu bubanyi n’amahanga. Twafunguriwe amarembo,ubungubu ujya kubaza mu bihugu duturanye icyo wifuza kandi ukagaruka udahungabanye,udahohotewe.”

Rurembo: Perezida Kagame ni nk’imana y’ibitego: umuturage

Abaturage ngo bitabiriye kugaragaza ibyifuzo byabo ku guhindura ingingo y’101 I Rurembo

Yongeyeho ko ikindi gitego yatsinze,gituma amufata nk’imana y’ibitego,yagitsinze mu mibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko ariwe wenyine watekereje ko abana b’u Rwanda bafite uburenganzira bungana bwo kwiga.Yongeraho ko yaruhuye abana kujya kwiga kure,abashyiriraho amashuri abegereye biga bitabagoye”uburezi kuri bose”.

Igitego cya Kane ngo yagitsinze mu byerekeranye n’ubuzima bwiza nk’uko. Munyazikwiye avuga ko kera abaturage wasanga baraboreye mu birago kubera kubura ubushobozi bwo kwivuza ndetse n’aho bivuriza habegereye.

Ati “by’umwihariko aha mu murenge wa Rurembo,twararwaraga tukajya kuri Shyira cyangwa ku Kabaya.

Iyo uvuye hano ujya ku kabaya ni ibirometero hafi 36,iyo uvuye hano ujya Shyira ni ibirometero 14.Ibyo byose twabiruhuwe na Perezida wa Repubulika.Ubu nta muturage ukora ibirometero birenze bine ataragera ku kigo nderabuzima.

Rurembo: Perezida Kagame ni nk’imana y’ibitego: umuturage

Gushyiraho ibigo nderabuzima byegereye abaturage,kandi bakahabazanira imiti ngo ni igitego mu mibereho myiza. Iyi modoka yari izanye imiti I Rurembo

Yashyizeho uburyo bw’ubwisungane mu kwivuza dufata nk’inkingi y’ubuzima bwiza n’iterambere. Ni igitego mu rwego rw’ubuzima tumushimira.”

Safari Viateur


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles