Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko gahunda y’ubudehe yabazamuriye imibere ho ituma bava mu bukene bwari bubugarije kuburyo amatungo bahawe muri iyo gahunda yarorotse nabo bakaziturira abandi.
Abo baturage twaganiriye bavuga ko usibye kuba barahawe amatungo hari ibindi bungutse babikesha ayo matungo nk’uko Twahirwa Jean Bosco abihamya.
Agira ati “gahunda y’ubudehe baduhaye inka…nta karima nigiriraga…izayikomotseho (inka) nagendaga ngura uturima mbese ubu maze kwiteza imbere nubaka n’inzu ndumva nta kibazo rwose.”
Karorero Jean Pierre we avuga ko kuva aho inka bayimuhereye muri gahunda y’ubudehe anywa amata akabona n’ifumbire. Iyo nka bamuhaye imaze kubyara kabiri kuburyo yabashije no kuziturira mugenzi we.
Agira ati “gahunda y’ubudehe ko yatugejeje kuri byinshi se…(inka) yabyaye kabiri iya mbere nayishumbushije undi ubwo nawe ategereje gushumbusha undi yongeye kubyara, ubwo nanjye naguze mo umurima…”
Akomeza avuga ko mbere y’uko gahunda y’ubudehe imugera ho bakamuha inka, yezaga ibiro 20 by’ibishyimbo. Ngo ariko kubera ifumbire iyo nk aimuha asigaye yeza imifuka ibiri”.
Abafashwa na gahunda y’ubudehe
Ntantungane Isae ushinzwe gahunda y’ubudehe mu karere ka Burera avuga ko iyo gahunda ifasha abaturage batandukanye batishoboye mu byiciro bitatu hakurikijwe uko imibereho y’abo imeze.
Habanza gufashwa abatishoboye barimo abasaza, abafite ubumuga budakira n’abandi bakene (Direct support). Buri muryango muri abo buri kwezi uhabwa inkunga ibafasha kugira ngo babashe kuba ho mu buzima bwa buri munsi.
Muri Budehe kandi hafashwa abatishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora. Aba abahabwa akazi kugira ngo bahembwe babone icyo binjiza mu miryango yabo nk’uko Ntantungane yabidusobanuriye.
Akomeza avuga ko ikindi cyiciro cy’abafashwa n’ubudehe ari icy’abatishoboye babasha gukora ariko bagakora umushinga bagaterwa inkunga. Bishoboka ko yaba ari umuntu umwe cyangwa se baturage bishyize hamwe.
Ahangaha iyo ari umuntu umwe bamuha bamutera inkunga y’ibihumbi 60. Ryaba ari ishyirahamwe ryakoze umushinga k’uwa miliyoni nabo bagaterwa inkunga.
Kuri ubu mu karere ka Burera gahunda y’ubudehe ikorera mu mirenge ine ariyo Gitovu, Rugengabari, Kivuye na Gatebe. Muri uyu mwaka wa 2012 bazongera ho imirenge ibiri ariyo Rwerere na Rusarabuye. Izaba ibaye imirenge itandatu mu mirenge 17 igize akarere ka Burera.
Mbere yo gufashwa hateganywa umubare w’abagomba guhashwa muri buri murenge. Mu mwaka wa 2011-2012 hagombaga gufashwa abatishoboye bo muri “Direct Support” bagera ku 2456.
Ntantungane avuga ko Ubudehe bwagiriye abaturage akamaro kuko hari abishyira hamwe bagakora umushinga wo kugeza amazi aho batuye, bakishyira hamwe bakiyubakira akavuriro gato (Post se Santé), bakiyubakira ishuri ry’inshuke n’ibindi. Iyo mishinga yose iterwa inkunga na RLDSF (Rwanda Lacal Development Support Fund).
Hari igihe mu guhita mo abagomba gufashwa biba ngombwa ko abaturage bibaza impamvu aribo batahise mo. Iyo bigenze gutyo bashinzwe iby’ubudehe bakorana inama n’anyamudugudu runaka urimo umuturage ufite ikibazo bakareba koko niba bifite ishingiro bakaba bamushyira kurutonde nk’uko Ntantungane.
Gahunda y’ubudehe yatangiye mu Rwanda mu mwaka wa 2004. Abaturage bo mu karere ka Burera bifua ko iyo gahunda yagera mu mirenge yose yo muri ako karere kuko abo yageze ho yabagiriye akamaro.