Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamabuye: Basonzeye gutora Kagame bwa mbere mu buzima bwabo- urubyiruko

$
0
0

Nyamabuye: Basonzeye gutora Kagame bwa mbere mu buzima bwabo- urubyiruko

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga batagize amahirwe yo gutora Paul Kagame kuri manda ze za mbere bavuga ko basonzeye kumuhundagazaho amajwi kuko babona abasanzwe bamutora barabacuze ibyishimo.

Abataragize amahirwe yo gutora Kagame biganjemo urubyiruko rwujuje imyaka yo gutora nyuma ya 2010 ubwo aheruka kwiyamamaza, ndetse n’impunzi z’abanyarwanda zagiye zitahuka ziva mu mashyamba ya Kongo Kinshasa nyuma y’amatora.

Nayino Donatira umwe mu batahutse bava mu mashyamba ya Kongo mu mwaka wa 2012 avuga ko ugereranyije n’imyaka yari amaze mu buhinzi n’iterambere amaze kugeraho nyuma yo gutaha bimutera ibyishimo bidasanzwe no gusanga leta yakoze jenoside yarangaga abatutsi itaretse n’abahutu yabeshyaga ko igamije kubateza imbere.

Nyamabuye: Basonzeye gutora Kagame bwa mbere mu buzima bwabo- urubyiruko

Nayino avuga ko abana be bose biga kandi Leta ikabitaho kuko atishoboye, ku buryo abona imbere he n’abana be ari heza, akongeraho ko nawe ubwe acumbikiwe na Leta kuko inzu ye ikiri mu manza kandi yizeye ubutabera bwo mu Rwanda.

Nayino avuga ko yahombye mbere hose ahunga Leta nziza ariko ngo ikimubabaza cyane ni uko ashaje ataratora Kagame ngo yumve uko bimera, agira ati, “Njyewe ndifuza ko Abasenateri batugirira vuba tugatora nanjye nkishyura Paul Kagame ibyiza yankoreye nkiva Kongo kugeza ubu naba mpombye mfuye ntamutoye pe”!

Umukobwa witwa Uwingabire avuga ko ashimira Paul Kagame wamufasheije kwivuza indwara yo mu mutwe agakira, akaba asanga kuvugurura itegeko nshinga byarangira vuba nawe avuga agashira  inyota afite yo gutora kuri Kagame akumva ukuntu amerewe, agira ati,” Iyo Kagame atabaho mba nkiruka ku gasozi, ariko ubu naravuwe ndakira kandi nta bushobozi mu rugo twari dufite ariko leta ayoboye yaradufashije ndivuza nsubira mu ishuri”.

Benshi mu rubyiruko rw’imfubyi rwishyurirwa amashuri n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda nabo bashimira ububanyi n’amahanga bwatumye babona abaterankunga babishyurira rukavuga ko ubwo rumaze gukura rwifuza guha Kagame amajwi agakomeza kuruteza imbere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles