Gusabira perezida kagame indi myaka yo gukomeza kuyobora abanyrwanda abasigajwe inyuma n’amateka bo babibonamo kwiyongerera amahirwe yo gukomeza kugezwaho ibyiza by’iterambere.
Bamwe mu bo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka babitangaje kuri uyu wa 23/7/2015 ubwo baganiraga n’abadepite mu murenge wa Byumba mu kagari ka Ngondore basabye abadepite kujyenda bakavugurura ingingo yi 101 bakitorera Perezida Paul Kagame.
Ndijene Ndigabo avuga ko kuri reta ya Habyarimana yari yaratuje mu mashyamba bakabeshwaho no guhiga inyamaswa zo kuryande ndetse no gukura ibumba ryo kubumbamo inkono bakabasha kubaho.
Ashimira Perezida Paul Kagame uburyo yabanishije abanyarwanda bose mu mahoro nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ndetse agakura ubwoko mu ndangamuntu ubu buri munyrwanda wese akaba agenda yemye.
Ibindi byiza yagejeje kuri aba basigajwe inyuma n’amateka harimo uburezi budaheza, abubakira amazu ndetse abaha n’inka abatuzanya n’abandi banyarwanda ubu baka babanye neza.\
Kuba abo mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka barabashije gutera imbere nk’abandi banyarwanda n’ibyo gushimira Perezida Kagame bamutorera kongera kubayobora bityo akabageza kuri byinshi.
Kubera urukundo kandi bakunda Perezida Paul Kagame basabye abadepite kuvugurura ingingo yi 101 bityo bagatora Paul Kagame maze agakomeza kubateza imbere.