Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abaturage bo mu kagari ka Munini na Mwoga mu murenge wa Mahama basanga ibyo Perezida Paul Kagame yabagejejeho ari byinshi bagasanga manda zavaho akayobora kugeza ageze mu za bukuru manda zikagenwa k’uzamusimbura byaba ngombwa agasimburwa n’umwana we.
Ibyo babivugiye imbere y’intumwa za rubanda kuwa 23 Nyakanga 2015 ziri mu ruzinduko rwo gusura abaturage nyuma y’ubusabe bwabo ko ingingo y’101 yavugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora.
Ndikumana Emmanuel ni umwe mu bantu ibihumbi bisaga icyenda bo mu murenge wa Mahama banditse basaba ko ingingo y’101 ivugururwa.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Ati “icyo twashingiyeho twari nk’abahejejwe inyuma n’amateka nta vuriro nta mashuri niyo mpamvuabaturage twicaye dusanga Perezida Kagame atiyamamaje ibyo bikorwa byadindira.igihe umusaza azavuga ko ashaje twazika kuwamusimbura abaye uwo mu muryango we byaba byiza”.
Sibomana Pascal ati “yampaye inka mfite umugezi mu rugo Perezida azatuyobore bubundu kugeza igihe azasazira kagame ni marishari, uzamusimbura azamuduhe kuko dushaka umuntu uzagendera ku bikorwa bye”.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Abirukanwe Tanzaniya batujwe mu kagari ka Munini barashima Perezida Paul Kagame wabataruye ntawundi mu Perezida wigeze abikora none bakaba babayeho neza.
Mukamugema ati “uyu mudugudu uko muwureba n’aya mazu uko ahagaze udashimye waba uriganyije Imana, bagenzi banjye barifuza ko ayobora manza ishanu z’imyaka irindwi irindwi yadukizije ubuhunzi ntawundi wabikoze ni ishimwe rinini cyane iyo ngingo ihinduwe twakomeza gushima imana”.
Mukarwego Syrivie nawe ati“ muri Tanzaniya twitwaga abanyaru dutinya kwambara Kinyarwanda ngo batatugirira nabi tugeze mu Rwanda twubakirwa inzu nk’izi abana bariga nta manda namusabira azatuyobore kugeza ageze mu za bukuru asimburwe n’umwana we”.
Hon Mujawamariya Berthe wavuze mu izina rya bagenzi be Hon Rusiha Gaston na Hon Munyangeyo Théogène nyuma yo kubaza niba hari ufite igitekerezo cy’uko ingingo y’101 itahinduka akabura, yijeje abaturage ko basohoza ubutumwa bwabo.
Ati“mwatanze ibitekerezo binyuranye abenshi bavuga ko ingingo y’101 ivugururwa Perezida Paul Kagame akayobora ubuziraherezo abandi manda y’imyaka irindwi inshuro ndwi, abandi manda y’imyaka irindwi inshuro eshanu”.
Yavuze ko ibitekerezo batanze babisohoza bakabihuza n’ibyabo mu tundi turere ahasigaye abanyamategeko bakabinonosora.
Uruzinduko rw’abadepite mu karere ka Kirehe ruzasozwa tariki 11 Kanama 2015.