Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RWANDA | GISAGARA: BAHUGUWE KU MATORA Y’ABADEPITE AZABA MURI NZELI 2013

$
0
0

Mu rwego rwo kwitegura amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa Nzeli 2013, komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze amahugurwa y’iminsi ibiri agenewe komite mpuzabikorwa  z’uburere mboneragihugu zo mu turere twa Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, aho abayahawe bavuga ko bizeye umusaruro mwiza.

BAHUGUWE KU MATORA Y’ABADEPITE AZABA MURI NZELI 2013

Guhera ku 17/10/2012 kugera ku wa 18/10 mu Karere ka Huye habereye amahugurwa agenewe komite mpuzabikorwa z’uburere mboneragihugu ku rwego rw’uturere tune two mu ntara y’amajyepfo Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe, kugira ngo abazigize bazafashe guhugura abo mu mirenge, byose bigamije gutegurira abanyarwanda kuzitabira amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa Nzeli k’umwaka utaha wa 2013, aho basaba gusobanukirwa akamaro k’inzego bazatora ndetse no gufasha abo bashinzwe kwitabira gutora neza nta bizazo bivuyemo biturutse kukuba abaturage batarahawe ibisobanurio bikwiye.

 

Umukozi ushinzwe gahunda z’uburere mboneragihugu ku rwego rw’Igihugu madamu  NYIRABATSINDA M.Claire yasabye abari guhugurwa kuzatanga umusaruro mwiza bagaharanira ko amatora ateganywa umwaka utaha azagenda neza.

Yagize ati “Murasabwa gukora ibikwiye kugirango musobanurire abaturage ibijyanye n’aya matora, bityo azagende neza. Ntibikwiye ko hazabamo ikibazo ahanini biturutse kukuba abantu batarasobanuriwe uko bikwiye. Mugomba rero kuzasobanurira neza abagomba kugeza ibi bisobanuro ku baturage”.

Aya mahugurwa yibanze ku ngingo zikurikira: kureba imigendekere y’amahugurwa aheruka gutangwa, ibyagezweho muri ayo mahugurwa, amahame agenga imitangire y’amahugurwa ku bantu bakuze, uburyo amatora akorwamo mu Rwanda, uruhare rw’amatora mu nzira ya Demokarasi n’impamvu buri munyarwanda agomba kuyagiramo uruhare.

Abahuguwe bavuga ko bakuyemo ubumenyi bwinshi cyane ko bose atariko bakora cyangwa bakoze muri gahunda y’uburezi, bityo bakaba batari bazi ibijyanye n’imyigishirize ariko ubu bakaba bahavuye babizi.

Kuba kandi bahakuye ubumenyi buhagije, batangaje ko byabahaye icyizere ko ibyo bazaha abandi bizagira akamaro, bityo n’aya matora akazagenda neza nk’uko byifuzwa.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Latest Images

Trending Articles



Latest Images