Mu ruzinduko abasenateri n’abadepite bagiriye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze kuri uyu wa 23 Nyakanga mu rwego rwo kwakira ibitekerezo ku ivugururwa ry’ingingo 101 y’itegeko nshinga, abasigajwe inyuma n’amateka bo muri uwo murenge bashimangira ko bifuza ko iyo ngingo ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza kubayobora kuko yabakuye mu mashyamba baba abantu nk’abandi.
Abaturage babarirwa mu bihumbi bitatu bitwaje amafoto ya Perezida Kagame n’ibyapa biriho ubutumwa busaba ko ingingo y’i 101 ihindurwa igakuraho imbogamizi zabura Perezida Kagame kwiyamamaza bashimye ibyo yabagejejeho nk’amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi.
By’umwihariko abasigajwe inyuma n’amateka batuye bo muri uwo murenge uhana imbibi na Parike y’Ibirunga, bavuga ko babagaho nk’inyamaswa baba mu nzu zimeze nabi zitwaga “kiramujyanye” none ngo ubuzima bwarahindutse babaheho neza kubera ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Mukeshimana Dative agira ati “ Kagame Paul yadutandukanyije n’inyamaswa; inyamaswa ziba ukwazo zitanga umusaruro. Mu birunga twabibagamo twarabigize ingwate tukumva ko ubuzima bwacu ari ubw’ishyamba ariko uyu munsi wa none adutandukanya n’inyamaswa.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubu abana babo baganye ishuri, bubakiwe amazu meza arimo sima n’amashanyarazi ndetse na gahunda ya Girinka yabagezeho batunze inka zitanga amata.
Mugenzi we witwa Nyirabahutu Dative na we ashimangira ibyo agira ati “ Nibura abandi babaga mu nzu z’ibyatsi ariko twe twabaga muri kiramujyanye. Muri make impamvu yari kiramujyanye wararyamaga igikoko kikaba cyazaga kikagutwara…ukaryama amaguru ari hanze ariko uyu munsi ndigukandagira ku isima, mfite matela ndyamaho, iy’abana n’iy’umushyitsi irahari.”
Bavuga ko Perezida Kagame adakomeje kubayobora nta cyizere cy’ejo hazaza baba bafite, bityo bakaba bari bafite gahunda yo gushaka “ubuhungiro” ahandi.
Nyuma y’aho Senateri Sebuhoro Celestin na Mukasine Marie Claire bakomereje mu Murenge wa Kimonyi na ho bakira ibitekerezo by’abaturage bashaka ko ingingo y’i 101 ivugurwa babizeza ko ubutumwa babashyikirije bazabushyikiriza inteko.