Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka bifuza Kagame ko akomeza kubayobora kubera ko yabahinduye abantu

$
0
0

Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka  bifuza  Kagame ko akomeza kubayobora kubera ko yabahinduye abantu

Mu ruzinduko abasenateri  n’abadepite bagiriye mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Musanze   kuri uyu wa 23 Nyakanga  mu rwego rwo kwakira  ibitekerezo ku  ivugururwa ry’ingingo 101 y’itegeko nshinga, abasigajwe inyuma n’amateka bo muri uwo murenge bashimangira ko bifuza ko iyo ngingo ivugururwa kugira ngo Perezida Kagame akomeza kubayobora kuko yabakuye mu mashyamba baba abantu nk’abandi.

 

Abaturage  babarirwa  mu bihumbi  bitatu  bitwaje  amafoto ya Perezida Kagame n’ibyapa biriho ubutumwa busaba ko  ingingo y’i 101 ihindurwa igakuraho imbogamizi zabura Perezida Kagame kwiyamamaza  bashimye  ibyo yabagejejeho  nk’amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi.

By’umwihariko  abasigajwe  inyuma n’amateka  batuye bo muri uwo murenge  uhana imbibi na Parike y’Ibirunga,  bavuga ko babagaho nk’inyamaswa baba mu nzu  zimeze nabi zitwaga “kiramujyanye” none ngo  ubuzima bwarahindutse  babaheho neza  kubera ubuyobozi bwiza bwa  Perezida Paul  Kagame.

Mukeshimana   Dative agira  ati “ Kagame Paul  yadutandukanyije n’inyamaswa; inyamaswa ziba ukwazo zitanga umusaruro. Mu birunga twabibagamo twarabigize ingwate tukumva ko ubuzima bwacu ari ubw’ishyamba ariko uyu munsi wa none adutandukanya n’inyamaswa.”

Musanze: Abasigajwe inyuma n’amateka  bifuza  Kagame ko akomeza kubayobora kubera ko yabahinduye abantu

Uyu mubyeyi  akomeza avuga ko ubu abana babo baganye ishuri, bubakiwe amazu meza arimo sima n’amashanyarazi  ndetse na gahunda ya Girinka yabagezeho batunze inka zitanga amata.

Mugenzi we witwa Nyirabahutu Dative  na we ashimangira ibyo agira ati “ Nibura abandi babaga mu nzu z’ibyatsi ariko twe twabaga muri kiramujyanye. Muri make impamvu yari kiramujyanye  wararyamaga igikoko kikaba cyazaga kikagutwara…ukaryama amaguru ari hanze ariko uyu munsi ndigukandagira ku isima, mfite matela ndyamaho, iy’abana n’iy’umushyitsi irahari.”

Bavuga ko Perezida Kagame adakomeje kubayobora nta cyizere cy’ejo hazaza baba bafite, bityo bakaba bari bafite gahunda yo gushaka “ubuhungiro” ahandi.

Nyuma y’aho  Senateri  Sebuhoro Celestin na Mukasine  Marie Claire  bakomereje mu Murenge wa Kimonyi na ho bakira ibitekerezo  by’abaturage bashaka ko ingingo y’i 101 ivugurwa babizeza ko  ubutumwa babashyikirije  bazabushyikiriza inteko.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles