Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ntibakwitesha uwabarokoye muri Jenoside, akanabakiza abacengezi bo mu 1996-1997

$
0
0

Ntibakwitesha uwabarokoye muri Jenoside, akanabakiza abacengezi bo mu 1996-1997

Yamfashije,avuga ko ubu abagore barara batambaye bagasinzira ntacyo bikanga kubera umutekano,mu gihe mbere bararaga bambaye baziko isaha n’isaha baterwa n’abacengezi bagahunga 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu,basanga batatatira uwabarokoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi akanabakiza abacengezi ngo bari babamereye nabi mu myaka y’1996-1997.

Mashaza Théoneste umwe mu baturage,avuga ko hari igihe igihugu cyapfuye kirazuka,kizuwe na Paul Kagame.

 

Ntibakwitesha uwabarokoye muri Jenoside, akanabakiza abacengezi bo mu 1996-1997

Mashaza Théoneste uri imbere,avuga ko umutekano bahawe na Perezida Kagame utatuma hari undi bamusimbuza

Yakomeje avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994, igihugu cyari cyarapfuye kiza kuzurwa na Paul Kagame wahagaritse Jenoside,maze abanyarwanda barenganaga bararenganurwa.

Yongeraho ko uretse igikorwa gikomeye yakoze cyo kubohora Abanyarwanda, yanabakijije abacengezi bari baribasiye ibice by’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Yagize ati “ni nde wabohoye igihugu cy’u Rwanda?twe turabyibuka mu 1994,igihugu cy’u Rwanda kigeze gipfa,kirazuka. Ni nde waduhaye umutekano?mu 1996-1997 twari twaraboshwe n’intambara y’abacengezi cyane cyane mu kitwaga Ruhengeri na Gisenyi.

Uwatubohoye ni nde?uwo mutekano se twawibagirwa?kuba turyama tugasinzira,tugatembera uko twishakiye nta wundi tubikesha.”

Kuri ubu bakaba bishimira umutekano bagejejweho na Paul Kagame bikaba intandaro yo gusaba ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga yahinduka,bakitorera Paul Kagame 60/60. Imyaka 60.

Guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse agahagarika n’abacengezi bari bibasiye utwo duce,uretse abaturage bafashe ijambo bagiye babigarukaho,byanagarutsweho na Yamfashije Dancille wo mu mudugudu wa Rugera akagari ka Nyamitanzi umurenge wa Jomba.

Yagize ati “nk’abagore dufite umutekano kandi ntihazagire uca inyuma ngo awuhungabanye. Turara dukuyemo imyenda kuko twizeye umutekano”.

Yongeyeho ko ubundi bararaga bambaye biteze ko hari igikubita ngo bahite bahunga,ariko ubu kubera umutekano wazanywe na Leta y’ubumwe yahagaritse abacengezi ngo ntacyo bakikanga. Akomeza avuga ko Paul Kagame yanahaye abagore ijambo ku buryo bahagarara mu ruhame bakavuga nabyo bakaba babimushimira.

Kuba umutekano waragarutse mu Rwanda Jenoside igahagarikwa,ndetse n’abacengezi bakirukanwa mu bice by’uburengerazuba bw’u Rwanda, ngo ni bimwe mu byatumye abaturage bamwe bandika  basaba ko ingingo y’101 yahinduka Perezida Kagame akongera akiyamamaza bakamuhundagazaho amajwi.

Bukaba ari na bumwe mu butumwa abaturage  banditse n’abataranditse babyivugiye mu magambo bahaye abadepite,basaba ko ingingo y’101 yahinduka ubundi bakitorera Perezida Kagame bavuga ko batapfa kwitesha.

Ntibakwitesha uwabarokoye muri Jenoside, akanabakiza abacengezi bo mu 1996-1997


Depite Uwayisenga Yvonne yijeje abaturage ko bazasohoza ubutumwa babatumye


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles