Clik here to view.

Barahabwa ijambo umwe kuri umwe buri wese atanga igitekerezo cye
Bamwe mu Banyabugesera baravuga ko manda z’umukuru w’igihugu nta mubare ntarengwa zigomba kugira, iki akaba aricyo cyifuzo babanje kugeza ku badepite barimo kuzenguruka imirenge inyuranye igize akarere ka Bugesera bumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga.
Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka bari ku ishuri ribanza rya Twimpara babwiye abadepite ko bashaka ko nta mubare wa manda perezida Kagame akwiye guhabwa nk’uko byatangajwe n’umwe muribo Habiyambere Tharcisse.
Clik here to view.

Abadepite nabo barakira ibitekerezo by’abaturage ntawe baniganwe ijambo
Yagize ati “ njye ndasanga nta mubare wa manda, ahubwo akwiye kutuyobora kugeza igihe atwandikiye cyangwa akabitangaza kuri radiyo ko nta mbaraga agifite zo kutuyobora”.
Mukarutabana Jeanne nawe avuga perezida Kagame ariwe ashaka ko akomeza kuyobora ubundi yashaka kuvaho akaba yarashatse undi nkawe wo kumusimbura ndetse yaranamaze kumutegura.
“ erega tumuretse ngo aducike twaba duhemutse kuko hari n’ibindi byinshi atarageraho dushaka ko abanza akarangiza nkuko yabishyize muri viziyo 2020”.
Clik here to view.

Abaturage baraza ari benshi baje kubwira abadepite ibitekerezo byabo
Aba baturage baravuga ko yazamuriye igihugu icyarimwe kuko atigeze azamura akarere kamwe ngo akandi akibagirwe, ibyo bigatuma ariyo mpamvu bakomeza kumutsimbararaho.
Depite Nyirahirwa Veneranda wari uyoboye abadepite basuye umurenge wa Ngeruka avuga ko afite icyizere ko benshi mu baturage bagiye kubona uko batanga ibitekerezo byabo, binagaragarira mu bwitabire bwabaje.
Ati “ biratugaragariza ko bivuza perezida Kagame ko akomeye kuyobora igihugu, ndetse byaduhaye isura y’uko abanyarwanda bizeye ubuyobozi bwabo kuko batanga ibitekerezo ntawuniganinwe ijambo dore ko hari batanahuje ibyifuzo kuri icyo kibazo”.
Avuga ko icyo babonye ari uko ingingo y’I 101 y’itegeko nshinga bose basanga igomba guhinduka ndetse n’umubare wa manda ugahinduka maze ukaza kuri ebyiri.
Uretse abo badepite, hari n’abasenateri nabo bari mu mirenge igize akarere ka Bugesera nabo bumva ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’itegeko nshinga.