Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyaruguru: Abaturage barifuza ko manda y’umukuru w’igihugu yaguma ku myaka 7, nta mupaka

$
0
0

Nyaruguru: Abaturage barifuza ko manda y’umukuru w’igihugu yaguma ku myaka 7, nta mupaka

Ubwo itsinda ry’Abagize inteko ishinga amategeko ryasuraga abaturage bo mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru muri gahunda yo kumva ibitekerezo byabo ku ivugururwa ry’ingingo y’ 101 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, bamwe mu baturage bagaragaje ko bifuza ko Perezida Paul Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda mu gihe cyose agifite imabaraga, yaba atakibashije umusimbuye yakora nkawe nawe akabona ayo mahirwe.

Nyaruguru: Abaturage barifuza ko manda y’umukuru w’igihugu yaguma ku myaka 7, nta mupaka

Ni uruzinduko abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi bagirira hirya no hino mu gihigi bagamije kumva ibitekerezo bya bamwe mu baturage batabashije kwandika cyangwa ngo bigere ku cyicaro cy’inteko ishinga amategeko, mu gusaba ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga yavugururwa.

Nyuma yo kugaragariza abaturage batuye umurenge wa Ngera gahunda yahagurukije abagize inteko ishinga amategeko, Senateri Dogoteri Emmanuel Bajyana yahaye umwanya abaturage maze basobanura impamvu ibatera gusaba ko iyo ngingo yavugururwa, ndetse n’uburyo bumva byakorwamo.

Nyiraneza Rose umuyobozi utuye mu murenge wa Ngera akaba n’umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Ngera yavuze ko abaturage bakurikije ibyiza nyakubahwa Paul Kagame yabagejejeho bifuza ko manda y’imyaka  7 yateganywaga n’ingingo ya 101 mu itegeko nshinga  yagumaho ntigire umupaka, igihe cyosePerezida Kagame azaba akiyobora u Rwanda, hanyuma ngo mu gihe yaba atakibashije kubayobora undi wamusimbura ariko ukora nkawe , nawe akabona ayo mahirwe.

Nyaruguru: Abaturage barifuza ko manda y’umukuru w’igihugu yaguma ku myaka 7, nta mupaka

Yagize ati:” Dukurikije iterambere yatugejejeho, turifuza ko yakomeza kutuyobora, manda igakomeza ikaba imyaka 7 ariko ntigire umupaka kugeza igihe azaba atakibashije. Ikindi kandi n’undi wazamusimbura ariko akora nkawe, nawe akazahabwa ayo mahirwe, nawe akayobora kuri manda y’imyaka 7 ariko itagira umupaka”.

Senateri Emmanuel Bajyana yabwiye aba baturage ko ikigenza intumwa za rubanda ari ukumva uburyo bifuza ko ingingo ya 101 yavugururwa, hanyuma nabo bakazabigeza aho bigomba kugezwa nk’uko byagenze mu kugeza ubusabe busaba ko iyo ngingo yavugururwa aho bwagombaga kugezwa.

Ati:”Turashaka ko mutubwira uko mwifuza ko iyo ngingo yavugururwa n’uko twayita, hanyuma tukazageza ibitekerezo byanyu aho bigomba kugera, nk’uko twabigenje ku busabe bw’uko yavugururwa”.

Senateri Bajyana kandi yavuze ko bashakaga no kumva ibitekerezo bya bamwe mu baturage batabashije kwandikira inteko ishinga amategeko cyangwa se ngo bigerere ku cyicaro cyayo, basaba ko iyo ngingo yavugururwa.

Kuri uyu munsi wa mbere abagize inteko ishinga amategeko bagiye mu turere bumva ibitekerezo by’abaturage ku buryo ingingo ya 101 mu itegeko nshinga yavugururwa, mu karere ka Nyaruguru hari Senateri Dogoteri Bajyana Emmanuel na senateri Jeanne D’Arc Mukakalisa, hakaba kandi Depite  Sebera Henriette, Depite Muhongayire Christine  ndetse na Depite Rucibigango Jean Baptiste.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792