Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruheru: Nta gikwiye kubahungabanya umutekano wanyu urarinzwe- Guverineri Munyantwari

$
0
0

Ruheru: Nta gikwiye kubahungabanya umutekano wanyu urarinzwe- Guverineri Munyantwari

Guverineri w’intara  y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse arasaba abaturage bo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru ahegereye Komini  Kabarore yo mu gihugu cy’uburundi hamaze iminsi havugwa imirwano, gutuza bakikomereza imirimo yabo kuko umutekano wabo urinzwe bihagije.

Ibi Guverineri Munyantwari yabisabye abatuye utugari twa Ruyenzi na Uwumusebeya twegereye neza komini kabarore ubwo yabasuraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2015.

Guverineri Munyantwari avuga ko imirwano imaze iminsi mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi ngo hari bamwe mu baturage ishobora kuba yarateye ubwoba bakaba bakwibwira ko iyo mirwano ishobora kubahungabanya.

Ruheru: Nta gikwiye kubahungabanya umutekano wanyu urarinzwe- Guverineri Munyantwari

Munyantwari avuga ko hari abumvise izo mvururu zo mu Burundi bagatangira gukwirakwiza ibihuha byanatumye bamwe mu baturage bikanga ko iyo mirwano ishobora kubagiraho ingaruka.

Gusa yibukije abaturage ko ibibazo by’I Burundi bireba abarundi bitareba abanyarwanda, abasaba kwikomereza imirimo yabo isanzwe ariko kandi bakanibuka kwicungira umutekano nk’uko bisanzwe.

Ati:” Hajemo ibihuha, bavuga ko hari abantu babateye,… ariko mu by’ukuri ibyo ni ibibazo biri mu gihugu cy’Uburundi ntabwo biri mu Rwanda. Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza gahunda z’iterambere, no kwicungira umutekano, kandi tukababwira ko nta gikwiye kubahungabanya kuko umutekano wabo urarinzwe, nta mpamvu yo kuba batakomeza kwita ku buzima bwabo bw’umunsi ku munsi”.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge bavuga ko iyo murwano yo mu Burundi bayumvise, gusa bakavuga  nta kibazo yigeze iteza ku mutekano wabo.

Bavuga ko bumvaga urusaku rw’intwaro ruvugira hakurya I Burundi, ariko ko nta n’ubwoba byabateye kubera ko hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi hari abasirikare b’u Rwanda barinze umutekano.

“Twabyumvaga biturikira hakurya ntibyigeze bigera ino rwose. Nta n’ikibazo twagize kuko hariya hafi y’umupaka haba abasirikare bacu”. – Nkurikiyimana David utuye mu kagari ka Ruyenzi.

Imirwano yabereye muri Komini Kabarore yo mu ntara ya kayanza yatangiye mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 9 Nyakanga, ikomeza no kumunsi wo kuwa gatanu, gusa nyuma gato ngo ikaba yaraje guhosha kuko abo baturage bavuga ko nta rundi rusaku rw’amasasu bongeye kumva.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles