Inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yateraniye i Rwamagana kuri uyu wa Gatanu, tariki 10/07/2015, yongeye kugaruka ku kibazo cy’ubujura burimo ubw’amatungo n’imyaka bukunze gukorerwa muri iyi ntara ariko bukaba budacika.
Iki kibazo cy’ubujura cyafashe umwanya minini muri iyi nama y’umutekano yanasabye ko inzego zose zifatanya kugira ngo zigihashye kuko kibangamiye umudendezo n’iterambere ry’abaturage.
Mu mwaka urangiye wa 2014/2015, mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa ibyaha 538 by’ubujura gusa, burimo ubwibasiye inka ku buryo “abashimusi” bagendaga bazibagira ahantu hatazwi, bakagurisha inyama mu buryo bwa magendu ku bacuruzi b’i Kigali.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, avuga ko guhangana n’iki kibazo, bisaba uruhare rwa buri wese ndetse ubuyobozi bwo ku rwego rw’umudugudu n’akagari bukaba busabwa gukora ibishoboka no kwiyumvamo inshingano zo guhashya iki cyaha kuko ngo kuba bidacika, harimo n’uruhare rwa bamwe banga gutanga amakuru kugira ngo bakingire ikibaba abo bafatanyije.
Guverineri Uwamariya yaburiye abafite iyo ngeso ko babihagarika kuko bagiye kujya bahanwa bikomeye kandi ngo ubuyobozi ntibuzakomeza kwihanganira ko abaturage bakora ibikorwa byabo babura umudendezo kugeza ubwo bamwe bararana n’amatungo ku bw’inkeke y’abajura.
Uretse ubujura, ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kigaragara mu byo ku isonga byahungabanyije umutekano mu gihe cy’umwaka wa 2014/2015. Ubuyobozi buvuga ko biterwa n’uko iyi ntara ihana imbibi n’ibihugu by’u Burundi, Uganda na Tanzania, ari na ho ibyo biyobyabwenge biva byinjizwa mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza gukumira ibyaha no kubirwanya, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ubu muri buri murenge hashyizweho agashami ka Polisi gafatanya n’abaturage kubungabunga umutekano. Iyi ntambwe ikaba ari imwe mu zishingirwaho icyizere cyo gutsinda ubujura bumaze gufata intera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nubwo ikibazo cy’ubujura kikigaragara, inama y’umutekano yagaragaje ko ku bufatanye bw’inzego kigenda kigabanuka; cyakora hakaba hagisabwa imbaraga zitari nke.
Iyi nama yagaragaje ko muri rusange, umutekano wifashe neza mu Ntara y’Iburasirazuba.