Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 21 abanyarwanda bibohoye, ku rwego rw’akarere abayobozi bifatanyije n’abaturage b’umudugudu wa Kiranzi, akagari ka Kidahwe, ho mu murenge wa Nyamiyaga; ahakomoka intwari y’u Rwanda yatangije urugamba rwo kwibohora Gen. Mj. Fred Gisa Rwigema.
Abaturage b’uyu murenge barishimira iterambere bagezeho nyuma yo kwibohora. Musirikare Jean De Dieu, umwe mu baturage b’uyu murenge avuga ko hagaragaye impinduka mu guteza imbere ubuhinzi bw’imyumbati n’ubw’umuceri; abaturage bakaba bakorera hamwe mu makoperative kuko bageze ku bwiyunge
Mu karere ka Kamonyi kose ngo hagaragara kudindira mu iterambere kuko nta bikorwa remezo bihagije byahabaga. Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques akaba avuga ko aka karere gafite byinshi kamaze kugeraho kishimira nyuma yo kwibohora.
Ngo mu karere kose nta na hamwe harangwaga umuriro w’amashanyarazi ariko kuri ubu abayafite bageze kuri 13,2% . Ikindi agarukaho n’ukwiyongera kw’ibigo byamashuri yisumbuye bya Leta byavuye kuri kimwe cya Gs Remera Rukoma bigera kuri 54. Avuga no ku bwiyongere bw’amavuriro n’amasoko yubakiye bigaragara mu mirenge igize akarere ka Kamonyi.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi claver Gatete waje kwifatanya n’abanyakamonyi kwizihiza umunsi wo kwibohora, ahamya ko nyuma yo kwibohora, abanyarwanda bafungutse mu mutwe bagakora cyane, ku buryo ingengo y’imari y’igihugu yiyongereye. Ati “Twavuye ku mafaranga nka miliyari 10 tujya kuri 50 none tugeze hafi miliyari 1800 nta kuntu rero wabigereranya”.
Cyakoze nubwo u Rwanda rwgabanyije impano rwahabwaga n’amahanga mu ngengo y’imari hakaba hakirimo agera kuri 20 % u Rwanda rubona nk’impano y’amahanga; Ambasaderi Gatete arasaba abanyarwanda bagomba gukora cyane bakitunga 100% kuko iyo umuntu agutunze, agutegeka n’ibyo ugomba gukora .