Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko nyuma y’uko ingabo za RDF, zibohoye u Rwanda hagahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kuri ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye hakaba hasigaye urwo kurwanya ubukene. Bakaba bizeye ko ngo ubwo uwatsinze urw’amasasu rwari rukomeye ntaho yagiye,bazafatanya nawe mu guhashya ubukene burundu.
Sindikubwabo Innocent umwe mu baturage,avuga ko ubuyobozi bw’akazu bwari bufite inkomoko muri aka gace,ahanini ngo bwatekererezaga abaturage.

Sindikubwabo Innocent avuga ko nyuma y’urugamba rw’amasasu,buri wese akwiye kugira uruhare mu kurwanya ubukene
Yongeraho ko kuba umuturage ataragiraga uruhare mu bimukorerwa ngo byazanaga ingaruka z’uko nta terambere n’inyungu abaturage rusange bageragaho,ahubwo ugasanga ibyakorwaga byaragiriraga umumaro abo bari bibumbiye mu kazu.
Mu gihe kuri ubu ngo hariho ubuyobozi bwiza,n’iterambere ngo rigenda rigerwaho kandi abaturage bakageranda bikura mu bukene.
Akomeza agira ati “Natwe ubungubu,mu myaka 21,tugomba gukomeza kuzirikana icyo abakoze urugamba rwo kwibohora baharaniye,uwo muhigo tugomba kuwukomeza. Wari umuhigo wabo,ariko ubu ku nshuro ya 21 n’umuhigo wacu. Kuko n’ubwo babohoye igihugu ku buryo bw’amasasu,inzira iracyari ndende,aho tugomba kwibohora mu bukene,mu mikorere,tukiteza imbere. Bityo urwo narwo ni urugamba.”
Munyandamutsa we agira ati“ubwo abatsinze urw’amasasu rwari rukomeye bahari kandi bakaba badahwema gufatanya n’abaturage mu bikorwa byose;n’ubukene tuzabutsinda burundu.”
Sindikubwabo we yakomeje avuga ko nk’abaturage bashima iterambere bamaze kugeraho kubera Leta y’ubumwe,nyuma y’imyaka 21. Agaruka ku mashuri yageze kuri bose,umuriro w’amashanyarazi wageze kuri benshi,imihanda n’ibindi bikorwa remezo biri muri Nyabihu.
Akaba asanga kuba mu myaka 21,byinshi bimaze kugerwaho,abaturage bazakomeza gutera imbere bakarushaho kwikura mu bukene.
Umuyobozi w’umurenge wa Rambura Gasana Thomas yibutsa abaturage ko nubwo aho uwo murenge uri haranzwe n’ubutegetsi bw’akazu,nta terambere bwabagejejeho nk’iryo bagezeho ubu.
Yongeraho ko asaba abaturage gusegasira ibyagezweho,no kugumya gufatanya n’ubuyobozi mu guteza imbere igihugu. Aboneraho gusaba cyane urubyiruko gutera ikirenge mu cy’abemeye kwitanga bakiri bato mu rugamba rwo kubohora u Rwanda kandi bakabigeraho. Urubyiruko rukaba rusabwa kuba imbaraga z’igihugu zubaka.
Ifoto yo hejuru ni iyerekana ko amashanyarazi n’imihanda irimo n’uwa kaburimbo yageze henshi,iykurikira ni inyubako y’uruganda ruzatunganya amata ruzatangira muri uyu mwaka,iya gatatu ni imashini zashyizwe mu ruganda rw’ibirayi narwo ruzatangira uyu mwaka.